Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Leta igiye gushyiraho itegeko ryamurura ibisambo mu makoperative

Tuesday 5 March 2024
    Yasomwe na

Mu gihe hadasiba kumvikana inkuru z’abanyamuryango ba za koperative zitandukanye bataka igihombo batezwa n’abaziyoboye, ubu Leta y’u Rwanda iravuga ko igisubizo cyo gukumira iyo mikorere kizava mu itegeko rishya igiye gushyiraho.

Ni kenshi kandi abanyamuryango bategereje igisubizo ku mategeko agenga amakoperative yagiye ashyirwaho, ibintu ushobora kwibaza icyo uri rushya rije kurangiza cyari icyuho abarya iby’amakoperative agezeho banyuramo.

Itegeko risanzwe ni itegeko naryo ritaramara kabiri, ryasohotse mu igazete y’u Rwanda idasanzwe yo kuwa 14/05/2021. Ni itegeko no: 022/2021 ryo ku wa 27/04/2021 rigena amakopera mu Rwanda.

Abagize Koperative IAKIB ikusanya amata yo mu karere ka Gicumbi na Rulindo, ni bamwe mu ngero nziza z’abahombejwe na koperatiive atari uko nta mitungo bafite ahubwo ari ubuyobozi bukurura bwishyira, aho bavuga ko basanze bafite igihombo cya miliyoni zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe muri aba borozi yabwiye Televiziyo y’igihugu ati: "Kuba turi abanyamuryango ntihagire n’icyo itumarira ubwose urumva hari ikindi imaze. Ibyiza baduha imigabane yacu tugahigama, IAKIB ni iy’abayobozi ntabwo ari iy’abaturage."

Si abo mu mata gusa kuko no mu bagize koperative y’abahinzi b’icyayi KOTEPE bagemura ku ruganda rwa Mpfunda muri Rubavu, nabo bariya ayabo.

Uyu yagize ati: "NAEB nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza ibihingwa ngengabukungu mu mahanga cyafashe umwanzuro yuko mu rwego rwo gutunganya ingemwe buri muhinzi yajya akatwa amafaranga hakurikijwe igicuri cy’icyayi cyashyizweho buri mezi atatu. Byageze mu kwezi kwa 10/2023 Perezida wa koperatibe KOTEPE, Dusabirema Pacifique, ashyiraho itangazo asaba abahinzi kwishyura ingemwe z’icyayi kandi amafaranga yo kuzikora nubundi yaragiye akatwa abahinzi."

Urundi rugero rwa vuba ni urw’aborozi bo muri Nyagatare bisanze bamwe mu bayobozi ba board bari ku rutonde rw’abahembwa kandi itegeko ritabiteganya, basanga byiyongeraho igihombo cyegera miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Abasenateri n’abadepite kuri uyu wa Mbere tariki ya 04/03/2924, bavuze ko basanga Leta ikwiye gushaka umuti urambye w’iki kibazo, ushingiye ku muzi w’ikibazo.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose agira inama Guverinoma.

Ati: "Hakwiye kurebwa uburyo rwose abashinzwe amakoperative n’abandi begereye abaturage hafi yabo kujya babafasha kureba ko icyo gihombo (mu gutanga amasoko) cyagabanuka kuko mu by’ukuri baba bakoze."

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko ibanga Guverinoma yicaranye ari rimwe.

Yagize ati: "Ibanga nababwira ni uko iryo tegeko turi kurivugurura; ni ukuvuga ngo Kiperative ntabwo igomba kuba ikntu cya baringa, koperative igomba kwishyuza amafaranga, niyo ryaba ifaranga rimwe kuri serivisi yaguhaye. ariko ibi byo kwicara ngo kubera ko waje ukanyandika nkaba umunyamuryango wa koperative yawe, ngo uko nzajya ngurisha nzajya nguha amafaranga atanu, wowe se urinde, ko nanjye ndi muri koperative nkawe? kuki nguha atanu ku kiro cyangwa icumi?

Ni ukuvuga ngo ubu koperative tugiye kuyisaba ngo niba wantije ubwanikiro uranca amafaranga, ariko twemeza ko buri muntu uba muri koperative azajya yishyura serivisi yabonye."

"Ibi byose ni ibintu tugomba gukemura, kugira ngo dusohore itegeko rya koperative ririnda umunyamuryango wayigiyemo ahubwo koperative ikaba ishingiro ry’amajyambere."

Ibarura RCA ishinzwe amakoperative yakoze yabonye ko mu 2023 mu Rwanda hari handitse koperative zisaga ibihumbi 11 zirimo abanyamuryango basaga miliyoni 5.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru