Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Leta yagize icyo ivuga ku ideni ifitiye abatwara abagenzi mu Rwanda

Friday 17 March 2023
    Yasomwe na

Ku wa Kane nibwo uwitwa Mutesi Scovia Tv yakoze ikiganiro cy’ibitekerezo bye yibaza icyabaye nyuma yo kubona ibikubiye mu ibaruwa itomoye abafite imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda bandikiye Minisitiri w’Intebe bamumenyesha ko bategereje uruhare Leta yemeye rw’inyunganizi mu giciro cy’umugenzi bakarubura, bakanzura ko ubushobozi bwabo burangiye.

Nyuma yo kugerwaho n’ubwo butumwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko nubwo habayeho ubukererwe mu kwishyura nkunganire ku mafaranga y’urugendo umugenzi yishyura ku bigo bitwara abagenzi, biri gushakirwa umuti.

Mutesi Scovia mu kiganiro gica kuri chaine ye Mutesi Scovia, yibaza icyatumye leta itishyura uruhare yemeye ku giciro cy’umugenzi mu modoka rusange

Ishyirahamwe ry’ibigo bitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, ATPR, ryandikiye Minisitiri w’Intebe ibaruwa rigaragaza ko hari amafaranga atarishyuwe ibigo bitwara abagenzi bimwe bigahagarika imodokam ndetse binateguza ko abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko bashobora kuzabura imodoka nkuko byagenze mu bihe bishize.

Iyo nkunganire ingana n’amafaranga y’u Rwanda 9 frw ku kilometero kimwe agomba kwishyurwa na Leta mu gihe umugenzi yiyishyurira 21 Frw ku kilometero.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye itangazamakuru ko Leta yagiye ikora byinshi kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka ariko n’abakora muri urwo rwego ntibagwe mu bihombo.

Yavuze ko habayeho ikibazo cyo kuba amafaranga yatangwaga nka nkunganire ku itike y’umugenzi akererwa ariko biri gushakirwa umuti.

Ati “Byari byafashwe tuzi ko ari umwaka umwe ariko twakomeje kubafasha kugeza n’uyu munsi, ikinyuranyo Leta yishyura kiri hagati yayo umuturage yishyura na nyiri bisi yakabaye yakira kandi biracyakomeje.”

Yakomeje agira ati “Hari ubukererwe bwo kwishyura ayo mafaranga n’amezi make atarishyurwa birimo gukorwaho ngira ngo n’uyu munsi hari ayo baraye babonye kandi bizakomeza.”

Dr Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko ikibazo kirebana no gufasha ibigo bikora ubwikorezi mu Rwanda cyatangiye guhera mu Ukwakira 2020 nyuma yo kugabanya ibiciro umugenzi yishyura kubera icyorezo cya Covid-19 Leta yemera gutanga kunganire.

Ati “Mu bihe bya Covid-19, mu Ukwakira 2020, ibiciro abaturage bagenderaho byashyizweho ariko biza kugaragara ko ingaruka za Covid-19 zari zageze ku bantu benshi ku mikoro yabo, biba ngombwa ko Leta isubiza ibiciro byo gutwara abantu ku byari biriho mbere.”

Icyo gihe guverinoma yagumishijeho ibiciro byari bisanzwe kuko byari hasi ku buryo abatwara abantu batari ku byakira nta kibisimbuye bituma yishyura icyo kinyuranyo.

Ati “Ni ukuvuga ko ari umushinga ufasha umuturage ugenda muri bisi agatanga amafaranga make ariko nyiri bisi akabona amafaranga yuzuye.”

Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko no mu bihe bikomeye ahagendaga hafatwa ingamba zinyuranye zo kwirinda zatumaga imodoka idatwara 100% by’abagenzi Leta yishyuraga icyo kiguzi.

Yagaragaje ko kandi Leta yagiye itanga ubundi bufasha kuri ibi bigo bitwara abagenzi burimo kubagabanyirizwa igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, gufasha abari bafite imyenda muri banki bakongererwa igihe cyo kwishyura no kugabanyirizwa inyungu n’ibindi.

Ibi ariko byarangiranye n’ingamba zikakaye zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19 ariko ikiguzi cyishyurwa n’umugenzi cyo cyakomeje kunganirwa.

Ku rundi ruhande ariko ATPR iheruka gutangaza ko iyo nyunganizi ibi bigo bitigeze biyihabwa ku gihe ndetse ubu amezi arenga atanu ashize bitayihabwa.

Iki kibazo ngo cyatumye bimwe mu bigo bitwara abagenzi biparika imodoka ndetse izirenga kimwe cya kabiri kuri ubu ntizikiri mu muhanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru