Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

M23 n’intumwa za Tshisekedi bagiye guhurira muri Qatar

Wednesday 2 April 2025
    Yasomwe na

Intumwa z’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya DRCongo, zigiye guhurira mu biganiro n’abahagarariye leta ya Congo i Doha muri Qatar.

Ni ibiganiro biteganyijwe kuba kuwa 9 Mata 2024, mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo nkuko ikinyamakuru Nation kivuga ko gifite amakuru gikesha impande zombi kibitangaza.

Kuwa 28 Werurwe uyu mwaka abahagarariye ihuriro AFC/M23 nabwo bagiye i Doha muri Qatar, kuganira na Emir wa Qatar Sheik Tamim Bin Hamad Al Than.

Icyakora ntabwo hagiye hanze icyavugiwe muri ibyo biganiro.

Icyo gihe AFC/M23 yari ihagarariwe Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare , Colonel Nzenze Imani .

Ku wa 18 Werurwe, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thania, yahurije hamwe Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

Igihugu cya Qatar gikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’intambara, humvwa impande zombi zihanganye.

Leta ya Congo iracyatsimbaraye ku birego byayo ku Rwanda, ivuga ko rufasha umutwe wa M23 wabambuye ibice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Umutwe wa M23 uherutse kwemeranya n’ingabo za SAMDRC kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubona ko izi ngabo zitagishoboye gutsinda urugamba.

Perezida Tshisekedi yamye avuga ko nta narimwe azaganira na M23 imbonankubone akiri umuyobozi wa Congo
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru