Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Abarwanyi b’Umutwe wa M23 bafashe mpiri abasirikare 5 mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC, mu gace ka Ntamugenga, biyemereye ko bakorana umunsi ku munsi n’abarwanyi ba FDLR mu bitero bagaba kuri M23.
Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bahatwa ibibazo n’Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Majoro Willy Ngoma, bemera ko bakorana n’umutwe wa FDLR ndetse ngo no mu bitero bagabye mu gace ka Ntamugenga harimo abarwanyi benshi b’imitwe ya FDLR na Mai Mai Nyatura.
Umwe muri aba basirikare uvuga ko yari umuyobozi wa Kompanyi imwe ya FARDC, yemeza ko mu ngabo za FARDC zarwanye na M23 mu gace ka Ntamugenga harimo abarwanyi benshi b’imitwe y’inyeshyamba. Avuga ko Col Serge Mavinga wari uyoboye urugamba mu gace ka Ntamugenga ariwe wabahaye amabwitriza ko mu ngabo zigomba kugaba ibitero kuri M23 hagomba kuba harimo abenshi mu barwanyi ba FDLR.
Aba basirikare uko ari batanu, M23 yemeza ko yabafatiye mu gace ka Ntamugenga kuwa 21 Ukwakira 2022, mu mirwano y’igihe gito yahabereye, ikaza no gusozwa M23 yigaruriye ako gace.
Imirwano ihanganishije M23 na FARDC n’ubu iracyakomeje aho, Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, M23 yabyutse irasa ibisasu biremeye mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo nk’uko byemezwa na Aime Mukanda Mbusa ukuriye Sosiyete Sivili i Rutshuru.