Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

M23 yafashe mpiri abasirikare ba FARDC

Friday 28 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abarwanyi b’Umutwe wa M23 bafashe mpiri abasirikare 5 mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC, mu gace ka Ntamugenga, biyemereye ko bakorana umunsi ku munsi n’abarwanyi ba FDLR mu bitero bagaba kuri M23.

Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bahatwa ibibazo n’Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Majoro Willy Ngoma, bemera ko bakorana n’umutwe wa FDLR ndetse ngo no mu bitero bagabye mu gace ka Ntamugenga harimo abarwanyi benshi b’imitwe ya FDLR na Mai Mai Nyatura.

Umwe muri aba basirikare uvuga ko yari umuyobozi wa Kompanyi imwe ya FARDC, yemeza ko mu ngabo za FARDC zarwanye na M23 mu gace ka Ntamugenga harimo abarwanyi benshi b’imitwe y’inyeshyamba. Avuga ko Col Serge Mavinga wari uyoboye urugamba mu gace ka Ntamugenga ariwe wabahaye amabwitriza ko mu ngabo zigomba kugaba ibitero kuri M23 hagomba kuba harimo abenshi mu barwanyi ba FDLR.

Aba basirikare uko ari batanu, M23 yemeza ko yabafatiye mu gace ka Ntamugenga kuwa 21 Ukwakira 2022, mu mirwano y’igihe gito yahabereye, ikaza no gusozwa M23 yigaruriye ako gace.

Imirwano ihanganishije M23 na FARDC n’ubu iracyakomeje aho, Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, M23 yabyutse irasa ibisasu biremeye mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo nk’uko byemezwa na Aime Mukanda Mbusa ukuriye Sosiyete Sivili i Rutshuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru