Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

M23 yakozanyijeho na Wazalendo muri Bukavu

Monday 3 March 2025
    Yasomwe na

Amakuru aturuka i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko abasirikare ba M23 babyutse bakozanyaho n’abarwanyi ba Wazalendo mu bice bya Karhale, by’uyu mugi mukuru muri iyi ntara.

Abarwanyi b’ingabo zihuje za DRC, Wazalendo baje baturuka mu misozi wa Karhale/Camp TV, bamaunka muri ibyo bice bya komine Kadutu ahaje kubera imirwano itoroshye hamwe n’abasirikare ba M23 ahitegeye antene ya televizoyo ya Camp Tv.

Ikinyamakuru Actualite CD cyanditse ko umuturage wagihaye amakuru yavuzeko ’hari mu gitondo cya kare ubwo habaga kurasana ku mpande zombi hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba m23 bari hano hitwa Karhale. Ntiwamenya uko byaje gukomeza."

Undi nawe yagize ati: ’Baje hano mu gitondo, barasaniye hano iwanjye, niho barasiraga imbunda."

Amakuru bakokeje batanga ni uko abarwanyi ba Wazalendo bagezeho barahunga basubira mu bice baje baturutsemo, ibintu byari byashyize ubuzima bw’abaturage mu cyoba, nkuko abahagarariye sosiyete sivile babitangaje.

Nyuma yuko aba-Wazalendo bahunze, M23 yaje gushyira ubuzima bw’abaturage ku murongo no kubahumuriza, mu minota 20 nibwo yari imaze kwigarurira igice cya CampTV, nkuko amashusho mato yagiye aca kuri X yagiye abigaragaza.

Umujyi wa Bukavu umaze ibyumweru bibiri ugenzurwa na AFC/M23 nyuma yo kwirukana ingabo za Leta n’abategetsi ba Guverinoma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru