Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ubu ufite ubuyobozi bwayo mu duce yamaze kwigarurira.
Ni nyuma yuko mu minsi ishize ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko bwamaze kwihuza n’Umuryango Alliance Fleuve du Congo AFC uyobowe na Corneille Nangaa, ari nawe Muhuzabikorwa wabo, ukanarenzaho ko Perezida Tshisekedi atazigera agenzura ibice bamaze kwigarurira.
Bitangira itangazo M23 yashize ahagaragara kuwa kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa yavuze ko uduce M23 yigaruriye tutakigendera ku mategeko ya Perezida Felix Tshisekedi kuko nta ruhare na ruto bagize mu matora yabaye.
Bertrand Bisiimwa yakomeje agira ati: "Felix Tshisekedi yananiwe gukemura icyibazo cy’umutekano mucye ku baturage bari m’Uburasirazuba bwa Congo,ibiganiro bibi bituma abuturage benshi bimwa uburenganzira bwabo ndetse kandi ntaburenganzira bahawe bwo gutora, bityo rero ntabwo abari muri utwo duce barebwa n’imyanzuro yavuye muri ayo matora".
Irindi tangazo M23 yashyize hanze rigaragaza ko uyu mutwe washyizeho abayobozi ba gisivile mu bice ugenzura muri Congo.
Abayobozi bashyizweho ni abo muri teritwari ya Rutshuru, abayobozi bagomba kuyobora ibice bya Bunagaga, Kiwanja, na Rubare, ibi nice bikaba bibarizwa muri Rutshuru.
Mu bayobozi bahawe imyanya n’uyu mutwe barimo Prince Mpanuka sagize, umukuru wa teritwari ya Rutshuru, nkuku iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Muri iyi ntara ya Kivu ya Ruguru M23 ibarizwamo, ikaba igizwe na teritwari 5, muri zo Rutshuru na Masisi, M23 ikaba iziganjemo cyane.


















