Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

M23 yigaruriye agace ka Kishishe

Thursday 1 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abarwanyi b’umutwe wa M23 bigaruriye agace ka Kishishe gaherereye muri Bambo muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aka gace kari kamaze igihe karimo ibirindiro by’umutwe wa Mai Mai na FDLR. Bivugwa ko M23 yakigaruriye nyuma y’imirwano ikomeye yasize abarwanyi b’iyo mitwe bakuwe mu birindiro.

Mu minsi ishize, M23 yari yavuye muri ako gace ka Kishishe nyuma y’imirwano ikomeye yari yashojwe n’imitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe, gusa yaje kuvanwa mu birindiro.

Amakuru yatangajwe na Radio Okapi ni uko mu gitondo cyo ku wa Gatatu, muri ako gace hari hatuje nta bibazo by’umutekano muke bihari nyuma y’uko M23 yari imaze kuhigarurira.

Nta masasu na make arongera kuhumvikana kuva M23 yahafata, nk’uko Igihe dekesha iyi nkuru kibitangaza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru