Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Burusiya bwateye missiles 75 rwagati i Kyiv

Monday 10 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

U Burusiya bwateye missiles nyinshi mu murwa mukuru Kyiv n’indi mijyi itandukanye, nyuma y’igihe nta bisasu bigwa mu murwa mukuru wa Ukraine.

Abatangabuhamya bavuga ko ibisasu ahanini byaguye mu muhanda wa Tereschenkovskaya mu karere ka Shevchenko, hafi y’inyubako ikoreramo Ibiro bikuru by’iperereza bya Ukraine.

Meya w’Umujyi wa Kyiv, Vitaly Klitschko, yatangaje ko ibikorwa remezo byinshi byangijwe.

Byanatangajwe ko mu bisasu 75 byatewe ibigera kuri 44 byasamwe bipfubywa na anti-missilea za Ukraine.

Ni ibitero bifitanye isano n’iturika ry’ikiraro cya Kerch gihuza u Burusiya n’agace ka Crimea, igikorwa u Burusiya bwise icy’iterabwoba cyakozwe na Ukraine.

Uretse mui Kyiv, ibisasu byanaguye mu Mijyi ya ELviv, Ternopil na Zhytomyr mu Burengerazuba bwa Ukraine; Dnipro na Kremenchuk rwagati muri Ukraine, muri Zaporizhzhia mu majyepfo y’igihugu no muri Kharkiv, mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu Murwa Mukuru, ibisasu byaguye i Kyiv ubwo abaturage benshi bajyaga ku kazi mu masaha ya mu gitondo. Imodoka zigaragara mu mafoto n’amashusho zahiye.

Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denis Shmygal, yatangaje ko ibikorwa remezo nibura 11 byangijwe mu Ntara umunani za Ukraine no mu murwa mukuru.

Yanditse kuri Telegram ati "Kugeza ahagana 11:00 za mu gitondo, ibikorwa remezo 11 by’ingenzi byangijwe mu ntara umunani no muri Kiev. Ubu zimwe mu ntara nta mashanyarazi zifite. Tugomba kwitegura ihungabana ry’igihe gito ry’amashanyarazi, amazi na serivisi z’itumanaho."

Shmygal yavuze ko "inzego zose zirimo gukora ibishoboka kugira ngo ibi bikorwa remezo bisanzwe."

Perezida Putin yaje gutangaza ko bakoresheje missiles ziraswa kure bagambiriye ibikorwa remezo by’ingufu, igisirikare n’itumanaho. Ni ijambo rye ryatambukijwe kuri televiziyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru