Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

M23 yiyemeje guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi muri Congo

Thursday 26 January 2023
    Yasomwe na

Abagize Umutwe w’Inyeshyamba watangarije Isi n’imiryango mpuzamahanga ko wafashe icyemezo cyo guhagarika Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abakongomani mu Ntara ya Ituri nyuma yo gutabaza amahanga inshuro nyinshi ntihagire ababumva.

Byasohotse mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mutarama ubwo hari hashize akanya gato bafashe agace ka Kitchanga bakambuye ingabo za Leta zirimo kuhicira Abatutsi n’abandi bafite imitekerereze n’imyumvire nk’iyabo.

Aba biyise Intare za Sarambwe bavuze ko mu gihe hazirikanwaga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, mu bihe bitandukanye guhera muri za 50 kuzamura muri za 80 havuzwe ngo “ntibizongere ukundi” (Never Again) ariko Jenoside ikongera kuba mu Rwanda mu 1994, ihitana Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Uyu mutwe wavuze ko waburiye amahanga ko hari Jenoside irimo gutegurwa mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ariko ngo icyo gihe nta cyakozwe, none ibyo batinyaga birimo kuba amahanga arebera.

Wakomeje uti "Jenoside ikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi irimo kuba muri Kitchanga, Burungu, Kilorirwe no mu nkengero zaho, igizwemo uruhare n’ihuriro rikorana na Guverinoma ya RDC ririmo na FDLR yahidutse imashini ibafasha kwica.

Kubw’ibyo, M23 isanze igomba kugira icyo ikora igahagarika indi Jenoside irimo kuba mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, kubera ko isi ikomeje kunanirwa gutabara abaturage bugarijwe."

M23 ivuga irimo iyi Jenoside irimo gukorwa n’ingabo za Leta zifatanyije n’indi mitwe yihurije hamwe irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda.

Ni ubwicanyi kandi bwaniswe Jenoside n’Umujyanama wihariye wa UN, ku bijyanye na Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, muri raporo ya kabiri amaze amasaha make ashyize hanze agaragaza ko mu ntara ya Ituri harimo gukorwa Jenoside ku bwoko bumwe n’ibindi bikorwa ku nyoko muntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru