Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

M23 yiyemeje gushyira iherezo ku byatumye yubura imirwano

Wednesday 9 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko utazongera kuva ku butaka bwa RD Congo ngo usubire mu buhungiro nk’uko wigeze kubigenza mu 2013.

Waboneheho kurahirira gushyira iherezo ku byatumye begura intwaro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 rivuga ko mu gihe Leta ya Congo yanze ibiganiro bazarwana nayo kugeza ku iherezo.

M23 yatangaje ko amahitamo yabo ari ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo, ariko niba Leta ya Kinshasa yahisemo intambara, igomba kwirengera ingaruka zayo.

Umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisiimwa yavuze ko “Ufite imbaraga azatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu duce yatakaje.”

Uyu mutwe wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ku wa 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya Congo zakoresheje indege z’intambara zisuka ibisasu mu duce dutuwe n’abaturage, zica abasivili, amatungo abandi barahunga.

Nta mibare y’abishwe n’izi ndege irajya ahagaragara, gusa amakuru aturuka ahatewe amabombe avuga ko hari abaturage bapfuye abandi barakomereka.

M23 yavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ibyaha by’intambara bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi mu bice igenzura kandi bibangamira ibikorwa by’ubutabazi.

Uyu mutwe warahiye ko “Udateganya gusubira mu nkambi z’impunzi ahubwo igomba kwirwanaho ukarinda abaturage.”

Uyu mutwe uyoborwa ku rugamba na Gen Sultan Makenga, washimangiye ko wiyemeje gushyira iherezo ku muzi w’ibibazo byatumye begura intwaro.

Wavuze ko Leta ya Congo ititaye ku nzira y’ibiganiro byasabwe n’Umuryango w’Abibumbye, AU ndetse na EAC ahubwo ushaka intambara bakaba bagiye kujya mu mitsi nta yandi mahitamo.

M23 isobanura ko ari abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo, bashaka kuba mu gihugu cyabo batekanye n’imiryango yabo.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanze burundu ibyo kujya ku meza y’ibiganiro na M23, ivuga ko izayirasa igasubira mu nkambi z’impunzi aho yateye ituruka.

Kugeza ubu nta gace na kamwe kagenzurwa na M23 kari kigarurirwa n’Ingabo za Leta kuko uyu mutwe wafunze inzira z’ubutaka zose zinjira mu matware yawo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru