Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

M23 yongeye kubura umutwe abaturage bahambira utwabo

Monday 8 November 2021
    Yasomwe na

Guhera mu ijoro ryo ku cyumweru umutwe witwaje intwaro bivugwa ko ari uwa M23 wagabye ibitero ku misozi ya Chanzu, Ndiza, Runyoni n’iyindi mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru bituma abaturage amagana bahunga bava mu byabo, nk’uko BBC yabyanditse.

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko abateye birukanye ingabo nkeya za leta basanze aho hantu maze bakahigarurira.

Amashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu amagana bahunga, bambuka umupaka wa Bunagana wa DR Congo na Uganda.

Umudepite wo muri ako gace nawe yabwiye BBC ko “hari abaturage bamaze kwambuka umupaka bagera hakurya muri Uganda.”

Ikinyamakuru Actualité gisubiramo amagambo y’umukuru wa sosiyete sivile ya Rutshuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa mbere aho hantu hoherejwe izindi ngabo za leta (FARDC) kuhabohoza, imirwano ikubura.

Jean Claude Bambanze agira ati: “Kugeza ubu, ntabwo tuzi neza abo banzi. Ariko turacyecyeranya ko bashobora kuba ari M23”.

Uyu mutwe ntacyo uratangaza ku biri kuvugwa ko ari wo wateye ako gace.

Hon. Ayobangira Safari, umudepite wa Masisi muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iriya misozi ya Chanzu na Runyoni yahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23.

Yagize ati: “Kuri iyo misozi yombi niho habereye imirwano ya nyuma ikomeye aho igihangange Col Mamadou Ndala yarangirije intambara ya M23.

“Ariko mu buryo bubabaje twamenye ko iyo misozi ibiri ikomeye yafashwe n’abantu bitwaje intwaro, amakuru dufite ava mu baturage ni uko babonye bamwe muri bo ari abahoze muri M23, kuko ni abantu bari abaturage b’aho baziranye.

“Gusa ntiturabona amakuru ahamya neza niba ari uwo mutwe cyangwa ari abantu ku giti cyabo.”

Umuyobozi wa Gurupema ya Jomba, Jackson Achuki yabwiye actualite.cd ko abo bitwaje intwaro baturutse mu bice byegereye Pariki y’Ibirunga maze barasana na FARDC bayambura ibirindiro bafata uduce twa Chanzu mu gace ka Kikoro muri Chanzu.

Jackson Achuki, avuga ko ibintu bitifashe neza na gato, abaturage bakomeje guhunga berekeza muri Uganda abandi baturage bari kwerekeza ku murwa mukuru wa Teritwari ya Rutschuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru