Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

MINUBUMWE yahawe amezi 6 yo gukemura ibibazo abarokotse Jenoside bagifite

Thursday 21 March 2024
    Yasomwe na

Ibibazo birimo ibyo kutabona serivisi z’ubuvuzi zinoze, iz’uburezi, kubona aho kuba ndetse n’ibibazo by’ubukene ni byo byatumye abadepite mu nteko ishinga amategeko bafata umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene, kubishakira umuti mu mezi 6 ari imbere.

Ni ibyavuye mu biganiro Minisitiri yagiranye n’abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2024, ubwo yatangaga ibisobanuro kuri raporo yatanzwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, nyuma y’igenzura yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu mu mezi atanu ashize.

Ni igenzura ryari rigamije kureba uko ubuzima bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye buhagaze, uko babona serivisi zitandukanye n’ibindi.

Hari hagamije kandi kureba aho gahunda yo gukusanya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside igeze n’uko iri gushyirwa mu bikorwa.

Iyi komisiyo yari igamije kureba niba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abitswe neza ariko hanagenzurwa ibikorwa by’amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa ahuza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda yatangaje ko mu myaka 29 ishize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitaweho ku buryo bufatika ariko ko hari ibikenewe kongerwamo imbaraga.

Uretse serivisi z’ubuzima,i z’uburezi, kubona aho kuba, hanagaragajwe ibibazo byo gutinda kubona nimero y’indangamuntu, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bidakurikiranwa neza, serivisi z’imari zidahagije n’ibura ry’amacumbi.

Iyi komisiyo kandi yatahuye ko hari amakosa akorwa mu kubungabunga ibimenyetso n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Mu igenzura iyi komisiyo yakoze yabonye kandi ibibazo cy’ingengo y’imari idahagije n’uburyo bw’imikoranire idahwitse hagati y’ibigo.

Nubwo hagaragara ubumwe n’ubudaheranwa mu matsinda y’abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye, Depite Nyirahirwa yavuze ko hari ibigisaba kongerwamo imbaraga, nko gushaka imfashanyigisho zihagije ku mateka y’u Rwanda cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko iyi minisiteri ikataje mu gukemura ibyo bibazo by’umwihariko mu guteza imbere imishinga yo kubonera abarokotse Jenoside aho kuba, kwigisha amateka n’ibindi.

Ubushakashatsi MINUBUMWE iherutse gushyira hanze ku budaheranwa bugaragaza ko ku Munyarwanda ku giti cye, bigaragara ko mu buryo bwo gukorana na bagenzi be no kuganira bifite amanota 87,5%, kugira impuhwe, kwihanganirana no kubabarira biri kuri 85%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru