Yanditswe na : BAHIZI Prince Victory.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro, amahugurwa arebana no kubahiriza ihame ry’uburinganire hirya no hino ku isi mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro abera mu kigo cy’igihugu cy’amahoro(Rwanda Peace Accademy)gihereye I Musanze, Umuyobozi wacyo Col. Jill Rutaremara yatangaje ko ko kohereza umugore mu butumwa bw’amahoro , ari kimwe mu bituma bugera ku nshingano.
Col. Jill Rutaremara, Yagize ati: “Ubutumwa bw’amahoro butarimo abagore ntibuba bwuzuye kuko abagore bakora akazi kenshi gatandukanye ,nk,ahantu haba abiturikirizaho ibisasu akenshi usanga ari igitsina gore ubwo rero bisaba kubasaka kandi nta mugabo wasaka umugore,ikindi kandi nk’iyo hari imbunda ziri mubaturage burya akenshi horezwayo abagore kuko aribo bazi kuganira nabagenzi babo ndetse n’abana bafite uburyo bwihariye bakoramo akazi kabo bikagenda neza, ni yo mpamvu rwose ari ngombwa ko umugore agira uruhare mu butumwa bw’amahoro”.
IP Philomene Uwinea yitabiriye amahugurwa
Aya mahugurwa ahuje abasirikare, abapolisi n’abasivile aho 56% ari abagore azamara iminsi ine agamije kongerera ubumenyi abajya mubutumwa bw’amahoro mu guharanira ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa.
Abiyitabiriye bashimangira ko bayitezeho umusaruro, kandi ko bazaharanira ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa hose ku isi. IP Uwineza Philomene ni umupolisi w’u Rwanda
Yagize ati:”Aya mahugurwa azatugirira akamaro mu gihe twagiye mu butumwa bw’amahoro no kwimakaza ihame ry’uburinganire cyane cyane mu bihugu birimo intambara; ndetse n’umutekano muke twongerera ubushobozi abagore kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza kubagira inama n’ibindi kuko mu gihe cy’intambara abagore n’abana ni bo bagerwaho n’ingaruka cyane, kandi tuzakomeza gukora ubukangurambaga kuri bamwe bagifite imyumvire iri hasi ku buringanire”.
Umwe mu bagize inama nkuru y’igihugu wo mu karere ka Ngoma witabiriye aya mahugurwa, Mushirarungu Deditte , we avuga ko kubera u Rwanda rwateye imbere ku ihame ry’uburinganire aya masomo azamufasha kuyasakaza ku bandi mu gihe cy’ubutumwa.
Yagize ati: “ Mu Rwanda rwe twamaze gutera intambwe mu kwimakaza ihamwe ry’uburinganire ,twifuza ko natwe mu butumwa bw’amahoro tuzajyamo, ko iryo hame ryubahirizwa kuko igihe ahantu hari imvururu abagore n’abana ari bo bakunda kuharenganira, bicwa abandi bafatwa ku ngufu”.
Abagore mu gihe boherejwe mu butumwa , byagaragaye ko abanyarwandakazi basoza inshingano zabo neza, kandi umusanzu batanga utanga umusaruro mu bihugu bagiyemo , haba Darifuru, Haiti n’ahandi.


















