Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Bamwe mu mpunzi zo mu Nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, icumbikiye Abarundi n’Abakongomani bose hamwe barengaho gato ibihumbi 55, bavuga ko bafite ikibazo cy’uburyo bashyizwe mu byiciro, aho umuryango ufite abana b’abakobwa basanga uhabwa amahirwe yo kujya mu byiciro bifashwa, kuruta uko umuryango urimo abana b’abahungu bigenda. Ikintu imiryango imwe n’imwe yatangiye kurenganyirizamo abagore babyaye abakobwa bigateza umwiryane mu bashakanye ushingiye ku gitsina cy’umwana wavutse.
Umwe mu bo iki kibazo cyagizeho ingaruka, twamuhaye izina rya Akiteka ukomoka mu Burundi, ntiyashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekanio we; yahaye ubuhamya Mamaurwagasabo ko igihe wisanze mu kiciro cya Gatatu kandi ufite umwana w’umukobwa ushobora gukora ibishoboka byose, ukinginga abashyira abantu mu byiciro kugeza ubwo bigukundiye ukemererwa kuruta uko uwabyabye abahungu gusa yabigerageza.
Yagize ati “Hari igihe ushobora kuba uri umubyeyi, umugore n’umugabo, ukaba ufite nk’abana ugasanga akenshi mu rugo rwawe nta mukobwa urimo, wisanga mu kiciro cya gatatu kandi ufite abana batoya kuko urwo rugo rurimo abahungu cyane.
Niko byabayeho, noneho rwa rugo rurimo abakobwa benshi, niyo baba ari bakuru usanga rwisanze mu kiciro cya mbere.”
Mu buhamya bwe uyu mubyeyi yagize ati “Ndaguha nk’urugero, ufite abana bane b’abahungu harimo n’abakobwa babiri, ba bakobwa ni bo bahesha agaciro ba bahungu, ugahita wisanga mu kiciro cya kabiri. Ayo makuru twagiye tuyakurura nyuma, kuko twasanze ahari abakobwa cyangwa se urugo rurimo abahungu ariho byagenze gutyo, cyane cyane nk’abafite abahungu nibo wasangaga bagiye kuburana icyi kintu.
Nanjye nari mu kiciro cya Gatatu, ndagenda ndabaza, nti ese ko mwashyize mu kiciro cya Gatatu mwashingiye kuki, bati ntabwo ari twebwe.”
Akiteka akomeza avuga ko yakomeje gutakamba, yinginga ababishinzwe agera naho abasaba kujya kubakorera mu ngo zabo bakajya bamutungira umwana ariko imbaraga bavuga afite akagira icyo azikoresha kuko mu nkambi nta kazi karimo. Ku bw’amahirwe bagezeho bamushyira mu kiciro cya Kabiri, nabwo ntiyanyurwa akomeza kwinginga kugeza ubwo bemeye kumushyira mu kiciro cya Mbere.
Ati “Nk’iyo bayaguhaye ufite umukobwa hari igihe batanga ay’udukoresho tw’isuku nka Cotex n’umwana bikaba gutyo, ugapfa kubona akandi kantu ushaka ariko nabyo ni nk’amahirwe, ntibijya bikunda kubaho buri gihe.”
Izi mpunzi zivuga ko guha amahirwe igitsina kimwe ku muryango wisange wabyaye abahungu gusa biteye ikibazo kuko umubyeyi wese avunwa no kurera no gukuza abana be.
Mukashema Francine ufite umukobwa umwe yagize ati “Nonese kitaba ikibazo biri kugeraho umubyeyi yaba afite abahungu gusa avuga ngo ‘Ariko Mana wampaye umukobwa nanjye nkava muri uyu mwanya (ikiciro)! Urumva se aba yishimye? Mu gihe mbere wari uzi ko umuhungu ari we yagiraga agaciro hano mu nkambi umukoba ni we ufite agaciro. Ni iby’inkambi nyine! Ntabwo nzi mu by’ukuri ikintu hano bakurikiza kugira ngo babone ko umukobwa ari we ufite agaciro.”
Aya mahirwe abakobwa batanga ku babyeyi babo, na Akimana Pamela ufite abakobwa babiri arayashimangira.
Ati “Ndi mu cya mbere, nyine ufite abana b’abakobwa baramworohereza kubera ko nyine ugira ngo abakobwa se baba bashoboye kujya gupagasa? Bamushyiriramo inyoroshyo ariko n’ufite abakobwa ashobora kujya mu cya Gatatu.”
Twegereye Perezida w’impunzi mu Nkambi ya Mahama, Rev Pastor Ukwibishatse Jean Bosco, yabwiye Mamaurwagasabo ko gushyira mu byiciro impunzi byakozwe batazi icyo bigendeyeho ariko bazagerageza kubaza niba iby’igitsina gore na gabo bifitemo uruhare mu kongera amahirwe yo kujya kiciro gifashwa.
Ati “Yego ahari abantu havugwa urunturuntu ariko kimwe gusa turumva yuko turi mu bahagarariye benewacu bari hano mu nkambi, ntacyabuza yuko ikitagenda neza tutabura kutakivuga. Kandi niba turi mu nkambi bikaba byarakozwe n’inzego za HCR na MINEMA (Minisiteri y’ubutabazi) bari hamwe na PAM, nib o bantu batureberera kuko ni bo bantu uno munsi badufasha muri ubu buzima.
Ubwo rero mu kubikora babikoze barebye uko bigomba kugenda. Numva nta kuvuga iby’abana b’abahungu, iby’abana b’abakobwa, iyo ngingo ntayagiye iba ariko icyo navuga cyo tugiye kubireba ariko abenshi ni abafite ubumuga, abafite indwara zidakira n’abandi bagiye bagirirwa amahirwe yo kujya mu kiciro cya mbere.”
Ikindi ababyeyi bari muri iyi nkambi bakeka cyaba gitera ubuyobozi gushyira imbere abakobwa ni uko abakobwa mu nkambi bagira ingorane zitari nke, zirimo guterwa inda bakiri bato, no kugira imbaraga nke z’umubiri zatuma ajya kwishakira icyo kurya mu gihe atangiye kugimbuka.
Hari abakobwa batwaye inda batarashinga ingo babona babyaye umuhungu ntibibashimishe kuko abahungu benshi mu muryango bigabanya amahirwe yo kujya mu kiciro gifashwa/(Foto Samuel M)
Impunzi iri mu kiciro cya mbere igenerwa amafaranga 7000frw yo kuyibeshaho, hakaba harimo abantu bashaje, abafite indwara zidakira n’abandi banyantege badashobora kwishakira ikibabeshaho.
Ikiciro cya kabiri kirimo abantu bo mu miryango ihagarariwe n’abagore, nta bagabo bagira, bagahabwa amafranga 3500frw kuri buri muntu, naho icya gatatu ni imiryango irimo abana b’abahungu, umuntu umwe ushobora gukora bagahabwa gusa gaze yo gutekesha nk’uko n’abandi bazihabwa, inzu yo kubamo, na mituweli yo kwivuza ariko nta mafaranga bagenerwa na PAM (WFP).
(Foto Samuel M)

















