Monday . 2 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 22 November » Musanze: Bashimiye Perezida Kagame waborohereje mu buhahirane – read more
  • 22 November » Umuntu Muremure n’umugufi ku Isi bahuye – read more
  • 22 November » ICC iri guhiga bukware Netanyahu kimwe n’umukuru wa Hamas – read more
  • 21 November » Ingabo za SADC zongerewe undi mwaka muri DRCOngo – read more
  • 20 November » Rubavu: Bari kuvuga ko bari kwibwa inka n’abacoracora – read more

Menya impamvu bidakwiye ko ibihe byiza biryoshya urukundo rwa babiri byarangirana n’umunsi wo gushyingiranwa.

Sunday 20 October 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Menya impamvu bidakwiye ko ibihe byiza biryoshya urukundo rwa babiri byarangirana n’umunsi wo gushyingiranwa kwabo,bikibagirana burundu.

Urukundo rwa babiri rurangwa na byinshi,higanjemo ibihe byiza nko gusohokana kwa bombi,guhana impano,kugirirana impuhwe , kubitsanya amabanga no guhumurizanya aho bikwiye, ibi n’ibindi tutavuze bituma bamarana igihe kirekire bigatuma bagira byinshi bazimenyanaho bitakwibagirana.

Ibyo bihe byiza bya rwa rukundo rwa bombi rero, mu byiyumviro byabakundana bumva ko ari ingufu zubaka neza urukundo rwabo, kandi baba basabwa gutanga bityo bakabikora batinuba ndetse benshi muri bo batekereza ko ari n’ikimenyetso cy’ingenzi cy’umubano wuje urukundo.

Ibyo nanone bigashimisha abakundana kuko buri umwe aba yumva ko yatsindiye umutima n’ibyiyumviro bya mugenzi we.

None ni kuki uyu mubano warangirana n’umunsi aba bombi bashyingiranyweho?

Gushyingiranwa ni ishusho y’igihango hagati y’umuntu n’undi ,umubano uhamya kurukundo no kwitanaho kwabo ,ni igikorwa cy’ubatswe n’Imana. Kuko Imana ikunda urugo kuko urugo n’urw’Imana.

Ariko niba umugabo n’umugore we bibagora kumara igihe barikumwe,biragoye ko rwa rukundo no kwitanaho byakomeza kwaguka no gukomera

Gukomeza ibihe byiza binezeza uwo mwashyingiranwe ntibigoye namba yewe ntibinahenze gukomeza kubungabunga ubuzima bwo ishyingiranwa ryamwembi ni ibintu by’ingenzi.

Izi nizo mpamvu zose zikwiye gukomeza bya bintu bituma urukundo rurushaho kuryoha na nyuma yo gushyingiranwa

Igihe ni impano yagaciro

Igihe abakundana bafata ngo bitananeho banarushaho kumenyana ibi biba ari ibihe byabo byo guhugira mu rukundo rwabo ,bakanagaragarizanya ibimenyetso byo kudacogora mukwitanaho,icyo gihe cyose ni impano itagereranywa buri wese aha umukunzi we,ni byiza rero kuzirikana iyi mpano itagereranwa bahanye.

Abantu bashora ibyagaciro mu byo bitaho

Iyo wakunze umuntu umuha byinshi kandi wishimiye mubyo ukunda kandi uha agaciro, ukanezerwa aruko usangiye nawe buri cyose mubyo utunze iby’agaciro byose ukumva niwe ubikwiye ibi byose ukabikora mu gihe mukiri mu cyiciro benshi bakunze kwita icyo guteretana hanyuma ntubikore kwubw’umubano wuwo mwashyingiranwe ,ni ngombwa ko ugushyingiranwa kwa babiri gukomezwa no gushorwamo ibyagaciro nkuko biba byarahoze.

Uko uhindura uwo mwashyingiranwe mu gihe gito ni nako uba uteje ikibazo mu muryango wawe muri rusange.

Guhindura no gutandukana nuwo mwashyingiranwe bitandukanya umiryango kuko iyo mwashyingiranwe imiryango ibiri nayo iba igiranye igihango niyo mpamvu nayo iba igiranye ibibazo mu mubano wayo, ikindi kandi abana mwibarutse baba bambuwe uburenganzira bwo gukurira mu biganza byababyeyi babo bombi.

Kurema iteka impamvu zakomeza ipfundo ry’ishyingiranwa ryabo.

Abashyingiranwe nanone bagomba gufata igihe kimwe bakajya ahantu bakaganira,kurebana televisiyo mu rwego ro gukomeza kwitanaho no kubaka ipfundo rikomeye rw’icyobahuriyeho ari rwo rwa rikundo rwatumye banashyingiranwa.

Kubyoroshya no kubihozaho.

Ntampamvu yo kubikora nkaho ari intambara abakundana barasabwa gukorerana twa tuntu bakoreranaga batarashyingiranwa ,kandi tugahoraho bakumva ko arikiguzi cyo kubaka umubano wabo ugakomera.

Mu kubungabunga ibitera uwo mwashakanye umutuzo no kunezerwa ni igenzi kubizirikana no kubihozaho aho bishoboka kuko burya urukundo ntirusaza ahubwo rukeneye guhora ruvomererwa rukabagarirwa kugira ngo rukomeze rutohagire uyu ni umukoro mwiza kubashyingiranwe by’umwihariko kubafite Yesu muri bo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru