Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Meya wa Burera yagize icyo avuga ku baturage barikurandurirwa amasaka

Wednesday 7 February 2024
    Yasomwe na


Mu minsi ishize abaturage bo mu karere ka Burera mu mirenge ya Cyanika na Kagogo binubiye ko hari abayobozi bakomeje kubarandurira igihingwa cy’amasaka ndetse bagacibwa n’amande.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu karere ka Burera yasanze hari bamwe mu baturage bari kurira ayo kwarika bitewe nuko bahinze amasaka abayobozi mu nzego z’ibanze bafatanyije na Dasso bakaza kuyarandura ndetse bagacibwa n’amande.

Umwe muribo ni uwitwa Mukeshimana, yagize ati: "Mudugudu yaje ari kumwe na Dasso bafatira amasuka yacu ngo nidutange amande kubera ko twabibye amasaka, bitubera urujijo kandi amasaka turayahinga tukabonamo agasururu n’igikoma, ubuse murabona batarimo kuturenganya."

Undi muturage yagize ati: "Hano iwacu Burera dusanzwe tubiba amasaka none se nibayatubuza tuzabaho dute, murabona ko twatangiye kubiba ariko ubuyobozi buri gusanga muri guhinga bagahita bafata amasuka, bakabirukaho tukibaza ibi bigamije iki; ko barimo kuza kuduhohotera barashaka ko tubaho ntamasaka? Barimo kuza bakayarandura ugatanga n’amande, turifuza ko ubuyobozi bwatubwira impamvu."

Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yagiranye na Mamaurwagasabo yavuze ko nta muturage bigeze babuza guhinga amasaka ahubwo ngo ni gahunda yo guhuza ubutaka mu rwego rwo kongera umusaruro.

Yagize ati: "Ntabwo twigeze tubuza abaturage bacu guhinga amasaka, ahubwo twababwiye ko bagomba guhinga igihingwa ahantu hemeranyijweho, nibumvire bahinge igihingwa kuri site cyemeranyijweho, niba ari ibishyimbo, ibigori, ibirayi, byose bikwiye guhingwa ahagenewe, nicyo turimo kubasaba rwose, nibakore ibyo twumvikanye, turashaka gutubura umusaruro ukomoka ku bihingwa."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abaturage banga kuva kuri gakondo bakarenga ku mabwiriza bagasuzugura ubuyobozi bakigomeka kuri gahunda za leta, ndetse ngo hari ibyo inama njyanama y’Akarere ka Burera yateganyije.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, iterambere rw’umuturage wo muri Burera rishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Ni ahantu hakunze kugaragara ikinyobwa kizwi nk’ikigage (umusaruru).

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru