Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damasecene, yasabye urubyiruko rwibumbiye mu muryango uharanira gusakaza amahoro n’urukundo mu mashuri yisumbuye, Peace and Love Proclamers (PLP), kwita ku bintu bitatu nk’ishingiro ryabafasha kugera ku ntego zo kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ubwo uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka 15 umaze ukora ibikorwa bitandukanye mu rubyiruko.
Minisitiri yabanje gushimira urubyiruko rwibumbiye muri uwo muryango PLP, bagize ubutwari bwo gukomeza ibikorwa no mu gihe zimwe mu nzego za Leta zitabumvise kare ngo zibafashe mu bikorwa barimo, ashimira kandi n’ababyeyi bemerera abana kwisungana muri uwo muryango.
Yavuze ko intego Umuryango PLP ugenderaho, y’Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere ihura n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo mu 2050, kigamije kureba inzira u Rwanda rwacamo kugira ngo rugere ku iterambere rirambye.
Akomeza agira ati: “Muri icyo cyerekezo 2050, imwe mu nzira yerekana uko twabigenza kugira ngo dushobore kugeza igihugu cyacu ku iterambere rirambye, ubukungu, umutekano no kwigira ni ibintu bitatu; icya mbere, kuba umwe, mwumve ko namwe mwabihisemo kuba intego yanyu, kuko Abanyarwanda, tunarebye ku mateka twanyuzemo yaranzwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyayibanjirije dukeneye gukomeza kubaka, gushimangira ubumwe bwacu.
Icya kabiri ni ukureba kure, ninabyo mwahisemo, nk’urubyiruko muricara mu 2007 musanga kugira ngo mushobore kugira icyo mugeraho ari uko mugomba gufatanya, kureba ejo hazaza h’u Rwanda, kandi ejo hazaza h’u Rwanda ni urubyiruko ntawundi. Kureba kure ntabwo bijya bihagarara, ni amahitamo ya buri munsi; kureba kure bisaba kwitegereza ibihe turimo, ibibazo dufite n’ibisubizo byabyaboneka.”
Ikindi Minisitiri Dr Bizimana yasabye urwo urubyiruko gushingaho agati mu ntumbero y’Umuryango PLP ni ukwihitiramo ibikwiye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango PLP, Shema Naswiru, yavuze ko yavuze ko kuva bashingwa uwo muryango hari byinshi bamaze kugeza ku rubyiruko bari kumwe binyuze mu buryo butandukanye.
Yagize ati: “Mu gutangira kwa PLP bimwe mu bibazo byari bihari hari ukuba tutari dufite urubyiruko rwitabira ibikorwa byo kwibuka cyane, mu gusuzuma icyo kibazo twaje gusanga byari ibikorwa byisangwamo n’abantu bakuru kuruta urubyiruko; turicara turavuga ngo ese ni iki twakora dushingiye ku mizi yacyo, nibwo twatekereje Urugendo rwo Kwibuka, rwa ‘Walk to Remember’ mu 2009.
Akomeza agira ati: “Iyo turebye rero imyaka 15 dutangiye, tubona ko uburyo urubyiruko rwitabiraga ibikorwa byo kwibuka n’uburyo ubu rubyitabira byarazamutse kandi buri wese arabibona."
Ku ngingo y’ubushomeri buvuza ubuhuha mu bakiri bato, Shema avuga ko nk’abanyamuryango ba PLP batangije igikorwa cya PLP Academy buri mwaka, gisesengura ibibazo byugarije urubyiruko n’icyo bakora kugira ngo haboneke ibisubizo.
Agira ati: “Hamwe nuko dufite ikibazo cy’imirimo itari myinshi ariko twasanze ikibazo cya mbere ni ukuba tudafite ubumenyi butuma tudahangana ku isoko ry’umurimo. Twatangije icyo gikorwa mu rwego rwo guha abakiri bato ubumenyi burimo kumenya ubuyobozi (leadership), gukora imishinga kuko ni bacye mu barangije kwiga bazi gukora imbata y’umushinga (business plan).”
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi sabukuru kuri iyi nshuro, bavuga ko bamaze kungukira byinshi muri uyu muryango.
Ndekezi Chelsea avuga ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi n’ivangura.
Ndekezi Chelsea yagize ati: “Twiyemeje kwimakaza amahoro turushaho kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi byayo abantu ntitubabonamo ubwoko ahubwo twumva ko twese turi abanyarwanda twakaza indangagaciro z’abanyarwanda.”
Muhoza Christian nawe ati: “Icya mbere ni ukuganiriza abakiri bato ku ngaruka mbi za jenoside n’ingengabitekerezo yayo tutirengagije ibisigisigi byayo; tukayirwanya twirinda kugendera mu moko n’ivangura ahubwo tukimakaza ubumwe.”
Umuryango PLP usanzwe ukorera mu ntara zose z’igihugu mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye, ndetse ukanagira amashami hanze mu bihugu u Rwanda rufitemo ambasade, ukabamo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose bahuje intego imwe.
Kuri iyi sabukuru kandi Amabasade ya Israel nayo yifatanyije n’uru rubyiruko mu kwishimira ibyo bagezeho, binyuze kandi mu bufasha butandukanye bagiye batera uyu muryango mu gusakaza amahoro n’urukundo mu Isi.
Bakase umutsima basangira ibyiza bagezeho


















