Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahaye ipeti ba Ofisiye Bato 656 ba Polisi y’u Rwanda barimo abakobwa 80

Wednesday 27 October 2021
    Yasomwe na

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatanze ipeti rya Assistant Inspector of Police ku bapolisi 656 binjijwe mu cyiciro cya ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, RNP.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe yabashimiye umuhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa bashyira mu bikorwa ibyo bize mu kwimenyereza. Ashimira kandi imiryango yabo yababaye hafi muri ibi bihe, byabafashije kwinjira mu cyiciro cy’inzego z’umutekano zirinda igihugu.

Yagize ati “Kugera ku byo mwakoze byose bisaba imbaraga n’umurava, kudatezuka ku ntego no kugira imyitwarire myiza. Mukwiye rero kwishimira ibyo mumaze kugeraho.”

Yakomeje agira ati “Imwe mu nkingi z’ingenzi za Polisi y’u Rwanda ni ubufatanye n’abaturage bose ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego zose z’Igihugu. Ibi bisobanuye kubana no gukorana neza n’abaturage n’abo muha serivisi bose kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.”

Dr Ngirente yabwiye abapolisi bashya guhora bazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.

Ati “Imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano. Iri akaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ari na cyo gihe mwari muri mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze, mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu zo guhangana na Covid-19. Mwabigezeho mukoresheje ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mahugurwa nk’aya.”

Mu bapolisi barenga 656 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rwa ba ofisiye bato, 80 ni ab’igitsina gore.

Iki ni cyo cyiciro cya mbere cyakoze amahugurwa mu gihe igihugu cyari gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse abanyeshuri bakaba baragize uruhare mu kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Mujyi wa Kigali aho barangwaga n’impuzankano ya police iriho amapeti yabo ari mu ibara ry’umweru.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo nyuma y’amezi 13 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru