Friday . 3 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Miss 2021 Ingabire agiye guhagararira u Rwanda irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Thursday 18 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Nyampinga w’u Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace, yahawe ibendera ry’u Rwanda mbere y’uko ajya guhagararira igihugu mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi, rizwe nka Miss World, 2021.

Yarihawe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, amusaba guhagararira neza u Rwanda muri ba Nyampinga bagenzi be bazahatana.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuri ya 70 rikazabera mu kirwa cya Puerto Rico mu murwa mukuru wacyo San Juan, kigenzurwa n’Abanyamerika kiri mu Majyaruguru y’Umuabane w’Amerika.

Ingabire Grace ni we munyarwandakazi wa gatanu witabiriye iri rushanwa nyuma ya Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (20217), Iradukunda Liliane (2018) na Nimwiza Meghan (2019). Gusa muri aba bose nta n’umwe wigeze yegukana igihembo na kimwe mu bihatanirwa.

Ikamba rya Nyampinga w’Isi rifitwe n’Umuririmbyi w’Umunya-Jamaica, Toni-Ann Singh, waryegukanye mu 2019 akaba arimaranye imyaka ibiri kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye umwaka ushize ridahatanirwa.

Ibirori nyamukuru byo gutanga iryo kamba bizaba tariki ya 16 Ukuboza 2021 mu nzu mberabyombi ya José Miguel Agrelot Coliseum iri mu Murwa Mukuru San Juan.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru