Ndayambaje Jean Claude
Mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ines-Ruhengeri hafungwe santere nshya ije kuba igisubizo ku banyeshuri ba Kaminuza n’ayisumbuye mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga.
Ni santere yafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, n’Ambasade ya Israel mu Rwanda, (STEM Power Model Centre), mu ishuri rya INES-Ruhengeri.
Iyi sentere ije ari igisubizo ku banyeshuri kuko baziyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezwwho ndetse bikazabongerera guhanga udushya, bavumbura ibintu bitandukanye mu buryo bwo guhanga imishinga n’ibindi bitandukanye.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, wari witabiriye uyu muhango wo kuyifungura ku mugaragaro yasobanuye ko iyi santere ije kuba igisubizo ku banyeshuri ndetse n’ibindi byiciro by’abaturage batandukanye by’umwihariko urubyiruko.
Yagize ati “ Abanyeshuri bo mu bigo byegeranye n’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri dutangijemo iyi santere, mu byiciro bitandukanye by’abifuza guhanga udushya n’imirimo, abaziyungura mu guhanga udushya mu byo bakora n’abandi batandukanye; abo bose amarembo arabafunguriwe ngo baze biyungure ubumenyi."
Akomeza avuga ko ari igitekerezo bagize nka Ambasade ya Israel hano mu Rwanda bafatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo" STEM Power", bakabasha kugenera iri shuri iyi mpano kandi icyifuzo ni uko ikoreshwa neza, kugira ngo itegure urubyiruko mu kugira ubushobozi bwo kureba kure mu gukora imishinga itandukanye .
Ambasaderi Dr Ron Adam avuga ko ubunyamwuga bwubakiye ku ikoranabuhanga ari ingenzi cyane.
Santere nk’iyi ije ku yafunguwe muri Kist kuri ubu imaze kuba iya Kabiri mu Rwanda ndetse bateganya gufungura izindi mu mashuri atandukanye mu gihe cya vuba.
Bimwe mu bikoresho kabuhariwe bigize iyi sentere birimo za mudasobwa zirimo na za porogaramu zabugenewe byose biri ku rwego rugezweho mpuzamahanga, bikazafasha kwiyungura ubumenyi bwimbitse bategura n’imishinga ibyara inyungu.
Ibigo umunani byegeranye na Ines-Ruhengeri by’amashuri yisumbuye na za kaminuza nibyo bizahita byitabira gukoresha iyi sentere ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 icyarimwe ku munsi.
Kunda Esther umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, yashimangiye ko ari intambwe nziza itewe mu ikoranabuhanga.
Yagize ati " Ni intambwe nziza itewe, hari ibikoresho bimwe na bimwe by’ikoranabuhanga biri ku rwego rwo hejuru amashuri menshi adafite ngo byunganire abanyeshuri mu kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubu rero kuba twungutse iyi santere irimo ibyo bikoresho ni kimwe mu bisubizo tubonye by’icyo kibazo, kuko abanyeshuri bazajya babasha kunguka ubundi bumenyi bwiyongera ku bwo babonera mu mashuri, by’umwihariko ku barangiza amashuri yisumbuye, aho bazajya bakomereza muri za Kaminuza bafite ubumenyi buhagije butuma batangira kwitekerereza uko akazi gakorwa neza ."
Nyiricyubahiro Umushumba mukuru wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, avuga ko iyi santere ije kongerera iri shuri imbaraga mu bijyanye n’imyigishirize y’amasomo ya siyansi n’imibare , by’umwihariko no guha amahirwe urubyiruko yo kubona uko bategura ahazaza n’imishinga itandukanye ndetse yabasabye kubyaza umusaruro iyi sentere.
Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi mukuru wa Ines-Ruhengeri , avuga ko uko impinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga irushaho kugira umuvuduko mwinshi ari nako imirimo myinshi ita agaciro, ariko ngo hari igikorwa kugira ngo bitazaba.
Agira ati “Impinduramatwara kuyitwaramo neza, birasaba ko tugira urubyiruko rwiteguye guhanga udushya mu buryo buhagije, haboneke inganda cyangwa indi mirimo ituma abantu bikura mu bushomeri, ubujura ,n’ubutekamutwe bugaragara hamwe na hamwe kubera kubura icyo bakora twizeze igisubizo cy’ahazaza muri iyi santere."
Iri shuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ines-Ruhengeri ahanini ryubakiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga.















