Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu Rwanda harimo kugeragezwa uburyo bubiri buzafasha umuntu kwipima COVID-19

Monday 26 July 2021
    Yasomwe na

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko hari uburyo bubiri buri kugeragezwa buzafasha umuntu ku giti cye kujya yipima Covid-19, ku buryo mu gihe cya vuba bushobora gutangira gukoreshwa.

Yavuze ko ikiza cy’ubu buryo ari uko mu gihe ubu buryo buzaba butangiye gukoreshwa ngo bizafasha benshi kurushaho kumenya uko bahagaze mbere y’uko bagira aho bajya cyangwa bagira icyo bakora bitabasabye kubanza kujya kwa muganga, kandi ngo bushobora kuzaba buhendutse munsi ya kimwe cya kabiri cy’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa (Rapid test).

Ni mu kiganiri yagiriye kuri Radio 10 kuri uyu wa Mbere, asobanura impinduka zimwe na zimwe ku miterere ya virusi ya corona n’aho u Rwanda rugeze ruhangana n’ikwirakwira ryayo ryatumye tumwe mu duce tw’igihugu dushyirwa muri Guma mu Rugo.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ubwo buryo bumwe busa n’ubwari busanzwe ariko harimo itandukaniro rito.

Ati “Twarabivuze mu minsi ishize turimo no kubikorera isuzuma muri Labo, dufite nka test nk’ebyiri turimo gusuzuma, imwe ucisha ku mutonzi w’izuru ariko utajya hejuru cyane, n’ubundi ukavangamo utuzi ugasuka kuri ka gapurasitike nk’uko bisanzwe ariko ukabyikorera. Hari noneho n’indi ushobora gucira amacyangwe mu kantu gasa na ka ‘amvelope’ gato, nabwo ugakozamo akandi gapurasitike ugasoma igisubizo cyawe”.

Ubwo buryo ngo ntabwo buzagera ku bantu bose kuko nk’abatazi gusoma badashobora kumenya uko babigenza bitewe n’uko inyinshi ziba zanditsweho n’indimi z’amahanga bityo umuntu utazi gusoma akaba ashobora kwiyangiriza mu gihe agerageje kubukoresha kubera atashoboye kumenya uko amabwiriza akurikizwa.

Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko uburyo bwo kwipima mu gihe kitarambiranye butangira gukoreshwa.

Ati “Abantu bumve ko self-test ni icyerekezo cya vuba aha tugiye kujyamo cyunganira izi zisanzwe, ntabwo kije kuzisimbura. Ushobora guca kuri farumasi (Pharmacy) igihe zizaba zaje ukagura ipaki kuko usanga akenshi ziba zinafunze mu buryo ugura 20 icya rimwe cyangwa 10 ukajya mu rugo ukipima mbere y’uko usohoka iwawe ukaba wamenya uko uhagaze”.

Ibi ngo bizatuma abantu barushaho kumenya ko iyi ndwara atari iya muganga gusa kuko ari umuntu ku giti cye ugomba kuyimenyera, atabanje gutegereza abaganga cyangwa ngo akurikiranwe na polisi kuko azajya asohoka mu rugo azi neza uko ahagaze akamenya n’uko yiyitaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru