Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu gihe abasoje amasomo y’igororamuco ku Kirwa cya Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro bashimirwaga umuhate bagaragaje mu kugororoka bagasabwa kujya gushyira mu bikorwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bahawe, kuri iyi nshuro bamwe bahawe akazi kuri icyo kirwa.
Mu muhango wo gusoza no gusezerera urubyiruko rurangije gahunda y’Igororamuco Iwawa, mu bagera ku 3483 basoje barimo abagera kuri 48 bemerewe akazi mu bikorwa by’ubwubatsi bigiye gukorerwa muri icyo kigo mu rwego rwo kurushaho kukivugurura hagamijwe kuhatangira serivisi zitandukanye ku bahagororerwa.
Kuri iyi nshuro ya 23 abasoje amasomo bagaragaje impinduka bagize mu mitekerereze yabo bageredanyine n’uko baje bameze, cyane ko bose baba barakuwe mu bigo ngororamuco by’igihe gito biri hirya no hino mu gihugu bari mu bikirwa byangiza ubuzima bwabo bikanahungabanya ituze rya Rubanda byiganjemo gukoresha ibiyobyabwenge, gusarikwa n’inzoga, ubusambanyi, urugomo n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igororamuco NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko 23% by’abagorowe kuri iyi nshuro bari baranyuze mu bindi bigo ngororamuco barimo n’abagarutse iwawa.
Yavuze kandi ko hari bake bazagumana kuko bafite ikibazo cy’aho kuba mu gihe batashye, bagera kuri 75 ariko uturere bakomokamo tubanze kubafasha kubona aho kuba.
Hari kandi 71 bongeje igihe gito nyuma yo gusanga batagaragaza impinduka mu igororamuco banyuzemo mu mezi 12 ashize.
Hari na 3 bagifite Uburwayi bagomba kumara imiti.
Hari 144 bazitaho kuko bafite ibibazo byihariye.
Guhera ejo ku cyumweru hazabanza gutaha 962, hakurikireho 1274, na 999 baturutse mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Gusa kuri iyi nshuro, mu bitabiriye ibyo birori yaba umuyobozi w’akarere ka Rutsiro cyangwa abamwungirije ntabari bahari kugeza no kuri Gitifu w’umurenge wa Boneza ikigo cya Iwawa giherereyemo nawe ntiyitabiriye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yabwiye abagororewe Iwawa ko amasomo basoje ari icyiciro kimwe cy’ubuzima kuko ubuzima ari urugendo rw’umuntu rurangira ari uko apfuye.
Ati “Ibibazo muhura nabyo natwe twese twabinyuzemo. Ubukene ntabwo butuma duhemuka. Iyo ubikoze ni nko gusuka peteroli mu muriro. Ubukene iyo uburengejeho icyaha uba ukoze amahano. Ubukene iyo wiyemeje kubuvamo ku myaka ndi kubona murimo urabutsinda”.
Abenshi mu bajyanwa Iwawa bagenda batabishaka ariko bitewe n’imbaraga n’inyigisho Leta ibaha bageraho bakabona ko yabahitiyemo neza.
Minisitiri Musabyimana yasabye abasoje amasomo kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize no kuba umusemburo w’impinduka nziza bagafasha Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha.
Ati “Kuba umugabo ni uguhitamo gukora ibyiza ku kiguzi icyo aricyo cyose. Ibyari byarabagize imbata; mugo, cocaine, ubujura, uburaya, ubusinzi, byose abo mwasanze hano barabafashije mu bisiga inyuma. Kuba mwariyemeje kugororoka natwe tuzakomeza kubafasha kugera ku ntego mwiyemeje yo kuba urubyiruko rukora vuba, muvemo abagabo bafasha gutanga umusanzu mu kubaka igihugu”.
Mu kigo cya Iwawa hatangirwa amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo kuko imirimo yo kubaka ihoraho, kwambara biriho kandi bizahoraho, ubuhinzi n’ubworozi ni urwego rukirimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro kuko abenshi mu Banyarwanda bagikora ubuhinzi mu buryo bwa gakondo.
Minisitiri Musabyimana yabwiye abize kudoda ko isoko ry’imyenda ari isoko rinini kandi rihoraho kuko u Rwanda rwaciye caguwa, abasaba kwiga kudoda imyenda ihendutse kuko kugeza ubu imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenze.
Ati "Ntabwo twifuza ko mwazagaruka muri iyi gahunda. Tuba twifuza ko twazahurira mu zindi gahunda. Ntakwirara kuko ibyo mwasize aho mwaje muturuka biracyari. Icyo tubasaba ni ukwirinda gusubira mu kigare. Mwarabibonye ko kujya mu biyobyabwenge biroroha ariko kubivamo biragora".
Hakuzimana Eric, wafatiwe mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge no gutwara moto atagira ibyangombwa yageze Iwawa yiga amategeko y’umuhanda ndetse n’umwe mu bagera kuri 69 batahanye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Ati “Kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hano biba byoroshye kuko abaganga babanza kutuganiriza tugasubiza ubwenge ku gihe”.
Kuri iyi nshuro kandi mu masomo bahawe hiyongereyemo ayo gutwara ikinyabiziga cya Moto, ndetse 69 muri 71 bakoze babonye uruhushya rwa burundu.
Bamwe mu bagarutse Iwawa basezeranyije Leta ko batazongera kugaruka cyane ko bamaze iumenya impamvu yabateye kugaruka kugororwa kandi atari byo bagambiriye.























