Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Mu cyumweru cyo Kwibuka28 habonetse dosiye 53 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Thursday 14 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko muri iki cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 habonetse dosiye 53 z’abantu 68 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, bamwe bari gukurikiranwa bafunze abandi badafunze ndetse hari n’abataraboneka bagishakishwa.

Yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye na Radio 10, agaruka ku buryo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo byagaragaye ku bantu muri iki cyumweru cyo kwibuka, n’uko byabonetse ugereranyije no mu myaka 5 ishize.

Dr. Murangira yavuze ko muri rusange icyumweru cyo kwibuka ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo byaragabanutse ugereranyije n’umwaka washize, aho dosiye zakiriwe zo kuva tariki 7 kugeza 13 Mata ari 53.

Agira ati “Ishusho rusange ugereranyije n’umwaka ushize muri iki cyumweru byaragabanutse ku buryo amadosiye twakiriye muri iki cyumweru, kuva tariki 7 kugera 13 Mata. Amadosiye yakiriwe ni 53, abaketsweho icyaha ni 68, abagishakishwa ni 13, abakurkiranywe bafunzwe ni 43, abakurikiranywe bari hanze ni 3, abataramenyekana ni 9.”

Dr. Murangira yavuze ko urebye mu myaka 6 ishize hibandwa ku cyumweru cyo kwibuka gusa, dosiye zo muri iki cyumweru cyo kwibuka zagabanutseho ku kigero cya 53.5%, bingana na dosiye 61.

Mu 2017 habonetse dosiye 114, muri 2018 dosiye ziba 72, muri 2019 nabwo ziba 72, muri 2020 dosiye ziba 53, muri 2021 zosiye ziba 83 mu gihe ubu zigeze kuri 53.

Mu myaka 5 ishize, kuva muri 2017 kugeza 2021, hamaze kuboneka dosiye zose hamwe zingana 1911, zikaba zariyongereye ku kigero cya 8.6%, bingana na 31.

Dr. Murangira akomeza asobanura icyatumye umubare ugaragara nk’uwiyongereye muri iyo myaka itanu ishize.

Ati “Impammvu rero yo kwiyongera muri rusange hano, iyo dukora isesengura dusanga biterwa n’impamvu nyinshi; nk’impamvu ya mbere ubungubu abantu barragenda basobanukirwa. Iyo ugereranyije nko mu myaka yabanje nk’iyo hari umuntu wakoraga igikorwa kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu magambo cyangwa se n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, wabaza nk’abantu bakigira nyoni nyinshi ntibakubwire. Ariko ubungubu abantu bamaze no gusobanukirwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside kuyihishira ingaruka zigera kuri bose.

Turabona abana barega ba Se, ababyeyi babo ku by’amagambo bavuga, icyo niikigaragaza ko abantu nabo bamaze gusobanukirwa, bamaze no kubyanga. Hari abantu benshi rwose ubona ko bagenda basobanukirwa; ntawukibyihanganira, ntawugihishirana, nubivuga urwigendeho, amategeko agukurikirane kuko ntawutazi ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umuvugizi wa RIB yavuze kandi ko muri iki cyumweru, abarezweho bene ibyo byaha by’ingengabitekerezo n’ibifitanye isano nayo abagabo ari bo benshi, ni 44, bangana na 64.7%, abagore ni 15, bangana na 22.1%.

Hakabaho kandi n’abataramenyekana bitwikira ijoro bagakora ibyo byaha, barimo abandika inyandiko ziriho ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa gutera ubwoba utamenya nyirayo, bangana n’abantu 9.

Ugereranyije mu myaka, abari hagati y’imyaka 31 kugera kuri 46 bangana na 36.7%, naho hagati y’imyaka 15 na 30, ni 18 bangana na 26.4% mu gihe abari hejuru y’imyaka 47 kuzamura ni 16 bangana na 23.5%.

Ku kigero kirimo abensho bakurikiranywe, Dr. Murangira yagize ati “Impamvu urebye abari mu kiciro cy’imyaka 31 na 46 Jenoside yabaye bahari, bafite imyaka mike, rero uko ugenda uzamuka ni abantu bahuye na Jenoside, bayibonye, bayibayemo. Ni n’ikiciro buriya cy’abantu bakora, bagifite ingufu ndetse bamwe ni n’ababyeyi. Ibyo rero ni bimwe mu bishobora gutuma nabo bishora muri ibi bikorwa.”

Ku bafite imyaka mike byongeye Jenoside yabaye bataravuka, Dr Murangira avuga ko hari bamwe usanga bafite ababyeyi cyangwa umuvandimwe wa hafi wakurikiranyweho Jenoside, yahanwe igihano akakirangiza cyangwa ukinafunze kuko hari n’abakatiwe burundu, usanga iyo mpamvu imwe ihari, kimwe nuko hari ababyeyi bahanwe bakarangiza igihano ariko iyo ngengabitekerezo bakanga kuyirekura ahubwo bakayishyira mu bana babo bakiri bato.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru