Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Mu ikipe ya Rutsiro FC inzara iravuza ubuhuha none banze gukora imyitozo

Thursday 9 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Amakuru yizewe agera kuri Mamaurwagasabo aravuga ko abakinnyi ba Rutsiro fc banze gukora imyitozo bitewe n’ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha kuko batarabona imishahara yabo.

Ikipe yo mu karere ka Rutsiro igiye kumara imyaka ibiri ivugwamo ikibazo cy’inzara, ngo ruri gukinga abarenze babiri mu gihe basigaje imikino ibiri gusa kugira ngo Shampiyona y’umwaka wa 2021-2022 irangire.

Amakipe y’uturere ni kenshi yagiye avugwamo ikibazo cy’amikoro make nyamara iyi kipe ya Rutsiro ikunzwe na benshi ikaba yagomba gukora imyitozo kuwa kabiri birangira abakinnyi bayo bose banze kwitabira imyitozo bitewe n’ibirarane by’imishahara baberewemo n’ikipe .

Nkuko tubikesha bamwe mu bakinnyi batashatse ko tuvuga amazina yabo, ngo nuko batazasubira mu myitozo mu gihe ibibazo byabo bitarakemuka, byabaye ngombwa ko bahita basubira muri rokare (Local) bategereza umuyobozi w’ikipe.

Ubwo uyu muyobozi yari amaze kuhagera abakinnyi bamushyikirije urwandiko bose barusinyeho bamumenyesha ko batazongera gukora imyitozo batarahabwa amafaranga yabo, ni mu gihe kandi iyi kipe urebye nabi yakwisanga mu cyiciro cya Kabiri.

Perezida w’ikipe Bwana Damascene we avuga ko ibyo kwanga gukora imyitozo atabizi nawe abyumva gutyo nkuko yabitangarije inyarwanda.rw.

Yagize ati "Ayo makuru numva bayavuga ariko ntayo nzi kuko narabyumvise mbaza umutoza ambwira ko nta kibazo gihari bakoze, ubwo rero nafashe umwanya wo kujya kureba niba koko ari byo. Umukinnyi umwe cyangwa 2 bashobora kwanga kujya mu kibuga bikitirirwa ikipe yose."

Uyu muyobozi yabajijwe ku mafaranga iyi kipe ibereyemo abakinnyi, maze asubiza avuga amafaranga ahari.

Yagize ati "Umushahara ushobora kuba uw’ukwezi kumwe cyangwa ukwezi n’igice ariko ibyo ntibyatuma abantu badakora, ahantu hose ku isi bibaho ushobora kugira ikibazo cyo kubura umushahara w’ukwezi kumwe ariko nyuma ukakubona byose biterwa n’uko abantu baba baganiriye."

Iyi kipe ya Rutsiro FC igomba kuzajya gukina na Musanze fc aho isabwa gutsinda uyu mukino ibanziriza uwanyuma byanga bikunda kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa 16 ku rutonde rwa shampiyona ikurikiye Gicumbi fc yo yamaze kumanuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru