Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Intavogerwa z’Umurenge wa Rubavu zirufuza ko Paul Kagame akomeza kuyobora

Saturday 29 June 2024
    Yasomwe na


Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwitegura amatora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu bifuza ko umukandida wabo Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda kuko ari we bakesha byose.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo Intavogerwa z’Umurenge wa Rubavu mu byiciro bitandukanye bari mu bikorwa byo Kwamamaza umukandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu n’abakandida Depite batanzwe n’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Umwe mu banyamuryango witwa Murenzi Abdul yagize ati: "Ku itariki 15 Nyakanga Tmtuzamutora, twongere tumutore, nubu tugiye kumwamamaza. Yaduhaye inka, atuzanira umutekano; ubu dufite imihanda myiza hano iwacu, niwe ukwiye kutuyobora ntawundi. Cyera twacanaga agatodowa ariko ubu turakora ku gikuta amashanyarazi akaka, niwe ntahandi, tuzatora ni ku gipfutsi."

Undi munyamuryango wa FPR witwa Mukanyandwi yagize ati: "Mbere ntabwo numvaga ko nagira inka ariko ubu ndi mu nzu nziza umubyeyi wacu yanyubakiye, mbese sinabona uburyo mushimira. Rubavu turaryama tugasinzira ntacyo twikanga, turamukunda cyane ntawamusimbura; abana bacu bigira mu mashuri meza, byose tubikesha Paul Kagame, Imana izakomeze imuhe imbaraga zo kutubora, ibi byose kandi tubishingira kubyo ku bikorwa yatugejejeho"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Emmanuel Blaise yashimangiye ko hari ibikorwa byinshi Nyakubahwa Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango wa RPF Inkotanyi yageje ku baturage bo mu murenge wa Rubavu.

Yagize ati: "Turi kumwe na RPF Inkotanyi twageze kuri byinshi, turikumwe na RPF turiho kandi turakomeye, ngira ngo namwe murabibona; mu bihe bishyize ntabwo hano duhagaze hari hameze gutya, nta kaburimbo yarimo, dufite uruganda rw’amashanyarazi hano ndetse dusagurira n’abaturanyi. Intavogerwa z’Umurenge wa Rubavu dufite Ibigo nderabuzima bibiri byose tubikesha Nyakubahwa Chairman, ni byinshi ntabwo twabivuga ngo tubirangize, umutekano ni wose ntawatuvogera nkuko izina ribivuga."

Iyo ugeze mu murenge wa Rubavu usanga harimo ibikorwa remezo byivugira, akaba ariho aba baturage bahera bavuga ko batazigera batatira igihango bafitanye n’Inkotanyi ngo kuko zabakijije abacengezi ubu u Rwanda rukaba rugendwa amanywa n’ijoro, ikindi ngo iterambere rya Rubavu ririvugira by’umwihariko muri uyu murenge wa Rubavu.

Bose bateraga intero igira iti: "Ni wowe, ni wowe, Paul Kagame niwe wacu".

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 22 Kamena 2024, aho kwiyamamaza bizarangira tariki ya 14 Kamena 2024 mu gihe amatora nyirizina y’umukuru w’Igihugu azaba akomatanyije n’abadepite azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru