Mutungirehe Samuel
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko iki kigo cyatangiye ikiciro cyo gukingira COVID19 mu buryo bwagutse mu turere 12 hanyu y’Umujyi wa Kigali, bakoresheje doze zirenga miliyoni imwe mu minsi igera ku 10.
Ni muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kugera ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS yo gukingira nibura 60% by’abaturage b’igihugu kugira ngo igihugu kizere ko cyarwanyije gukwirakwira k’ubwandu bwa covid19 mu baturage bityo habe hafatwa izindi ngamab zigarura ubuzima busanzwe mu baturage.
RBC yavuze ko kugeza ubu inkingo za covid19 zamaze kugezwa mu turere 27 two hirya no hino mu gihugu ukuyemo 3 two mu mujyi wa Kigali muri 30 tugize igihuugu, kandi gukingira bizakora mu gihugu hose ku bantu bafite imyaka 30 kuzamuka, abagore batwite n’abantu bafite indwara zidakira zizahaza umubiri.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira abarenga miliyoni 2 bahawe doze ya mbere, ni ukuvuga 2 485 979, mu gihe abantu 1 698 091 bakingiwe byuzuye kugeza tariki ya 11 Ukwakira 2021.
U Rwanda rumaze iiminsi rushimiwe by’umwihariko mu ku mubagane w’Afurika gukingira benshi bashoboka, aho wrageze ku ntego yo gukingira 10% by’abatuye igihugu kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2021.
Gahunda yo gukingira benshi bashoboka mu gihe gito irimo kwihutishwa n’imbaraga u Rwanda rushyira mu gushaka inkingo nyinshi zishoboka binyuze mu bufatanye igihugu gifitanye n’Imiryango mpuzamahanga n’ibigo bikora imiti n’inkingo hamwe n’ubutwererane mu bihugu bitandukanye bigenda biruha inkunga mu kwihutisha gukingira umubare munini w’abanturage.















