Mutungirehe Samuel
Mu kurushaho guhangana n’icyorezo cya COVID-19, Ikigo k’igihugu cy’Ubuzima mu minsi mike kigiye gutangiza uburyo bushya buzatuma umuntu wese abasha kwipima akamenya niba atanduye COVID19 mu munota umwe gusa.
Iyi ishobora kuba inkuru nziza mu matwi y’abaturarwanda batari bake, cyane abamaze iminsi bagaragariza Leta ko igiciro cyo kwipimisha igipimo kihuse Rapid Test cya Coronavirusi nacyo hari benshi kigora kubona, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10 000Frw) hakiyongeraho n’iminota igera kuri 15 utegereza ko ubona ubutumwa bw’igisubizo cyawe.
Byatangtajwe kuri uyu wa Kabiri n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, aaba ari buze no kubisobanurira abaturarwanda birambuye ku muogoroba w’uyu munsi.
Dr. Nsanzimana yavuze ko igipimo cya SARS COV-2 kiri kwihutisha uburyo bwo gupima virusi ya corona kugeza ku munota umwe, hakoreshejwe uburyo bwa Q-RT PCR , yongeraho ko bizanagabanya igiciro byasabaga kandi bikaba uburyo buzaboneka kuri buri wese.















