Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Musanze fc itarigeze itsinda umukino wa "Pre-season" bitegura shampiyona, yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2021-2022 itsinda Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Umukino watangiye ubona amakipe yombi asatirana ndetse byaje guhira Musanze FC Ku munota wa 3’ ubwo yinjizaga igitego cyabonetse kuri penaliti yari ikorewe ku munya-Nigeria Irokan Ikwecuku waje no gutera iyi penaliti igitego kiba kinjiye mu rushundura.
Bugesera fc itozwa na Abdul Mbarushimana yakomeje gushakisha uburyo bwo kwishyura igitego abasore barimo Niyongira Danny botsa igitutu Musanze fc ariko umunyezamu Pascal akomeza kujya avanamo imipira yari yabazwe iminota 45’ ya mbere yarangiye Musanze fc iyoboye umukino .
Amakipe yombi yagiye mu kiruhuko maze imvura idasanzwe irisuka kuri Stade Ubworoherane Ikibuga cyuzura amazi bategereje ko byibuze imvura igabanya umurego. Nyuma yo gutegereza amakipe yombi yagarutse mu gice cya Kabiri imvura ikomeza kugwa ariko ntibyabujije umukino gukomeza.
Musanze fc yaje ifite inyota yo gushaka ibitego aho umunye-congo Eric Kanza yatsinze igitego cya Kabiri, Bugesera fc yaje kwishyura igitego kimwe cyatsinzwe na Mugisha Didier ku makosa ya ba Myugariro ba Musanze fc ariko ikibuga gikomeza kugora abakinnyi ba Bugesera fc.
Umutoza wa Musanze fc yaje gukora impinduka maze umunya-kenya Namanda Wafula winjiye asimbuye ku mupira mwiza yahaye Ocen waje kwinjiza igitego cya Kabiri umukino urangira ari ibitego 3-1.
Umutoza wa Musanze fc Frank Onyango ouna aragaruka ku byamufashije kugira ngo abone aya manota atatu.
Yagize ati" Ndishimye cyane kuba abasore banjye bitwaye neza, nabwiye ko Pre-season itajya impira kuko mba nsuzuma abakinnyi bose, ubu tugiye gutegura APR fc umukino uzaba utoroshye"
Ku ruhande rw’umutoza Abdul Mbarushimana yongeye kwikoma abasifuzi .
Ati "Umusifuzi ntabwo yaje kutubanira, mwabonye Penaliti yatanze ku munota wa Mbere, gusa sindi umusifuzi reka tujye gutegura umukino ukurikira."
Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, APR FC yatsinze Gicumbi fc ibitego 3-1, Police fc nayo yatsinze Étoile de l’Est ibitego 3-0 i Ngoma byatsinzwe na Usengimana Danny , Hakizimana Muhadjiri na Iyabivuze Osée , mu gihe Etincelles FC yanganyije na Rutsiro FC 0-0.















