Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Mu myaka 3 abarenga 5000 bakurikiranyweho ruswa

Monday 12 February 2024
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko mu myaka itatu ishize rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye 2643 z’abakurikiranyweho ruswa zarimo abantu 5507.

Raporo ya RIB yo kuva mu 2020 igaragaza ko mu 2020-2021, RIB yohereje amadosiye 885 yarimo abantu 1597, mu 2021-2022 hoherezwa dosiye 894 ziregwamo abantu 2205 mu gihe mu mwaka wa 2022-2023 hatanzwe dosiye 864 ziregwamo abantu 1705.

Mu biganiro byahuje inzego z’ubutabera n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yavuze ko uru rwego rukurikirana buri wese rutitaye ku rwego ariho, kuva ku muturage usanzwe kugeza kuri minisitiri n’undi wakekwaho ruswa rumufiteho ububasha.

Yagize ati, "“Mu kurwanya ruswa nta muntu uri hejuru y’amategeko, murabizi mu magororero hafungiweyo ab’ingeri zose haba abo ku rwego rwa ba minisitiri n’abandi bose muzi. Ntavangura ribaho mu gukurikirana ibyaha bya ruswa.”

Yavuze ko mu myaka itatu ishize, n’abantu bakora mu nzego z’ubutabera bakurikiranywe barimo abacamanza babiri, abashinshacyaha batanu, abahesha b’inkiko batanu, abunganizi batatu n’abagenzacyaha 16.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko nta gihugu gishobora gutera imbere cyaramunzwe na ruswa ari nayo mpamvu ikwiye kurandurwa burundu.

Yasabye abakora mu nzego z’ubutabera kwiheraho mu kurwanya ruswa mu rwego rwo kubaka icyizere bagirirwa mu gutanga ubutabera buboneye.

Yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko by’umwihariko ku byaha bya ruswa.

Ku rundi ruhande, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimbable Havugiyaremyi, yagaragaje ko impamvu abantu bakora mu nzego z’ubutabera bakigaragarwaho na ruswa harimo n’abatari inyangamugayo.

Ati “Muri izi nzego nabo ni abantu, ntabwo ari abatagatifu. Nk’uko no muri sosiyete muri rusange batari abatagatifu no mu nzego dukorera habamo abantu bagira imyitwarire itari yo ndetse bashobora kugaragarwaho na ruswa.”

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, washyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rushya rwo kurwanya ruswa, ruvuye ku wa 54 rwariho mu mwaka wa 2022

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru