Amatora y’Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) abaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, yasize Sheikh Sindayigaya Mussa abaye Mufti w’u Rwanda, asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ku butegetsi.
Ni amatora yabanjirijwe n’amakuru arimo za bombori-bombori, amatiku no gutabariza Umuryango wa RMC kuri bamwe, wakurikirana ukumvamo gupfa imitungo n’amafaranga nk’amwe yaguze umwana w’umuntu.
Bijya gutangira gucikamo ibice, amatora yari ateganyijwe muri 2020 ariko ntiyakorwa hikinzwe mu cyorezo cya COVID 19 cyashegeshe Isi n’u Rwanda rurimo.
Kugeza ku munsi w’itora, ntawaruzi nyirizina abahataniraga kuyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, kugeza ubwo n’uwari umazeho imyaka 8 yari yashizemo kandidature.
Sheikh Hitimana Salim yaje kubona imyaka amazeho aramutse asubiyeho bitarebeka neza, ku munota wa nyuma atangariza mu cyumba kitagerwagamo n’utatumiwe ko akuyemo kandidature ye, kuko yizeye Sheikh Sindayigaya ko azabasha kuyobora Umuryango neza kandi nawe igihe ayoboye yumva gihagije.
Yagize ati: “Ndamwizeye kandi nzi ko ibyo nashobora ashobora kubishobora birenzeho, mukaba rero mwarahisemo neza kuduteranya ngo tujye muri uyu mwanya twembi turi babiri ariko nkaba nagira ngo mbabwire ko njyewe kandidatire yanjye nyikuyemo kubera impamvu zanjye z’imyaka umunani nari maze ariko n’imyaka 30, guhera mu 1994 ndi umukozi w’uyu muryango, murumva ko igihe ari kirekire."
Sheikh Hitimana Salim yageze ku munota wa nyuma yihuka ko amaze imyaka 8 ayoboye wenyine
Mufti mushya w’u Rwanda mushya Sheikh Sindayigaya Mussa, yatangaje ko ashima imiyoborere y’uwo asimbuye na komite ye n’uburyo yahisemo kumwegurira amajwi ye muri aya matora.
Ati: "Tuzubakira kubyo bari bagejejeho, ku misingi ikomeye badusigiye kandi twizeye ko bazatuba hafi ngo duhuze umugambi mu kuyobora umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda."
"Tuzimakaza imikorere ishingiye ku gukorera hamwe, twuzuzanya. Tuzakomeza kubaka ubumwe bw’Abayisilamu. Burya ubumwe ni bwo buri ku isonga, tuzaharanira icyakomeza kubaka no kubungabunga ubumwe bw’Abayisilamu."
Ku mwanya wa Mufti wungirije hatowe Mushumba Yunusu naho Ushinzwe gukemura amakimbirane mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda aba Segisekure Ibrahim.
Sheikh Sindayigaya yanavuze ko mu bizibandwaho cyane harimo imishinga minini y’iterambere igamije gushoboza umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kwigira.
Ati “Hari kandi gutekereza imishinga minini y’iterambere igamije gushoboza imbaga y’Abayisilamu mu Rwanda kwigira no kugira ibikorwa bikenewe, tuzareba rero imishinga minini yayindi igamije gutuma twigira."
Mu bandi batowe harimo Inama Nkuru igizwe n’abamenyi b’idini 61 barimo abo mu turere twose tugize igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye.
Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ryagaragaje ko abayisilamu mu Rwanda bangana na 2% by’abaturage bose.
Aya ni amatora abarwanyaga imitegurire yayo navugaga ko yateguwe mu buryo komite yari iriho ariyo yateguraga izayisimbura, ingingo utarenza amaso ukurikije igisa n’icenga rya nteba ryakoreshejwe ku munota wa nyuma.



















