Kuri iki Cyumweru ku itariki 23 Ugushyingo 2025, Ishyaka Rihanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR, abayobozi baryo ku rwego rw’igihugu berekeje mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo mu nama ihuza abarwanashyaka baryo muri kano karere.
Komiseri mukuru wa DGPR Mugisha Alexis watangije inama n’amahugurwa ndetse haba igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka kuva ku mirenge kugera ku rwego rw’akarere.
Iri shyaka muri gahunda rifite mu ngendo zitandukanye abayobozi baryo bakomeje kugirira mu turere dutandukanye two mu Rwanda harimo gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’abarwanashyaka baryo.
Hon Mugisha yabisobanuye, ati"Gahunda turimo ni iyo kuzamura ubushobozi bw’abarwanashyaka bacu biciye mu mahugurwa agaruka ku ingengabitekerezo y’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, tukareba n’ibirango dufite.
DGPR, kandi muri gahunda ifite ngo harimo gushaka kumenya uruhare rw’abarwanashyaka baryo mu iterambere ry’igihugu.
Hon Mugisha yakomeje agira ati"ariko muri uru rugendo turimo habonetsemo agashya ko twasanze mu mirenge hafi ya yose dufitemo abarwanashyaka kandi bakaba bifuza gushyiraho inzego z’ubuyobizi mu rwego rwo kugirango babashe guhuza ibikorwa bakorera ishyaka n’ibyo bakorera Abanyarwanda kandi n’ishyaka mu buyobozi bwaryo". Rigakora ku buryo ribasha kumenya uruhare abarwanashyaka baryo kugera ku nzego zo hasi mu iterambere ry’igihugu".




















