Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga na Ngororero baravuga ko bakomeje kuba mu bwigunge bitewe n’ikiraro cyo kuri Nyabarango cyahuzaga utu turere twombi kitakiriho.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho abaturage bambukiraga, hahoze ikiraro, asanga kubera amaburakindi bifashisha ubwato bwa gakondo rimwe na rimwe ngo burabahitana, bakifuza ikiraro cyo kujya bambukiraho.
Umwe muri aba baturage witwa Uwanahoro Jeanete, utuye mudugudu wa Kanombe muri Nyarusozi yagize ati: "Turi mu bwigunge, nta kiraro tugira, biratugora kwambuka uyu mugezi wa Nyabarongo, amazi yarayobye ntiyaca munsi y’ikirararo yishakira indi nzira, ikindi hari igihe bamwe barohama bagapfa iyo bari kugendera muri ubu bwato wabonye hariya; turasaba ko byibuze batwubakira ikiraro cyo mu kirere."
Undi muturage witwa Vestine yagize ati: "Hari igihe abantu bambuka bakagwamo, tubonye ikiraro kidufasha kwambukiranya Muhanga na Ngororero byadufasha, kubera ko iyo tugiye guhaha tubanza kwambuka aya mazi. Dufite imbogamizi ikomeye, n’aka kararo bari bakubatse ari ako kunyuzaho amazi avuye muri Muhanga ajya Ngororero, hari igihe abantu batinya kujya muri kiriya cyato kubera ko batinya kurohama."
Bakomeza bavuga ko bahora batakambira inzego z’ibanze z’ubuyobozi zikabizeza ko bizakorwa ariko ngo imyaka irashyira indi igataha ntacyo bakoze, kuri iyi nshuro niho bahera basaba Perezida wa Repubulika ko yabaha ikiraro cyambukiranya iyi Nyabarango bagaca ukubiri n’ubwigunge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yavuze ko hari umushinga munini barimo guteganyiriza kuri iyi Nyabarango.
Yagize ati: "Kiriya kiraro dusabwa kongera kucyubaka, twagikoreye inyigo ndetse twakiganiriyeho, kuko hariya turimo kuhateganyiriza undi mushinga ujyanye n’urugomero runini rw’amahanyarazi rwa nyabarango ya kabiri. Kiriya urabona amazi yarakirengeye, n’ubusanzwe tuzakimura kijye ahandi ,hari n’ibindi biraro byo mu kirere birimo gufasha abaturage."
Mu byo abaturage babwiye umunyamakuru nuko abaturage bagwamo kenshi bagapfa ndetse ngo mu gihe ntagikozwe ubuzima bwabo buzakomeza kuhatikirira.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















