Yanditswe na YVETTE UMUTESI
Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi (Ibuka) watangaje ko igihano cyasabiwe Muhayimana Jean Claude cyo gufungwa imyaka 15 kidakwiriye kuko ibyaha yakoze bidahuye n’igihano yasabiwe.
Ibuka ivuze ibi mu gihe mu rukiko rwa rubanda mu bufaransa ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15.
Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Muhayimana Jean Claude igifungo cy’imyaka 15 ku byaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibirego bushinja Jean Claude Muhayimana kuri uyu wa 15 Ukuboza busoza bumusabira igifungo cy’imyaka 15.
Umuryango Ibuka uvuga ko iki gihano kidakwiriye.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naphtal yagize ati "Nibyo koko twabonye ko Muhayimana Claude ukuriranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye ahahoze hitwa ku Kibuye yasabiwe imyaka 15 y’igifungo, mu byukuri ugereranyije n’ibyaha yakoze usanga ari igihano gito cyane ugereranyije nibyo yarakurikiranyweho."
Muhayimana Claude ni umuntu wamamaye mu bujyaye no gukora Jenoside mu bice bitandukanye by’ahantu hari mu cyahoze ari Kibuye, usanga haba mu kuyobora ibitero, haba mu kugira uruhare mu kwica abantu. Ni umuntu warukwiriye igihano kirenze imyaka 15, ni umuntu wakabaye ahanwa by’intangarugero.
Ibi kandi birashimangirwa na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ri perefegitura ya Kibuye aho Muhayimana ashinjwa gukorera ibyaha.
Habarugira Isaac umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi yagize ati "Kiriya gihano basabiye Muhayimana ntago cyadushimishije, kuko ntago byumvikana ukuntu umuntu umaze imaka ingana gutya yarakoze icyaha cya Jenoside akaba akidegembya none kugeza ubungubu akaba yasabiwe kiriya gihano; rero imyaka 15 ntago ihagije ,kuko ubwicanyi ashinjwa harimo ubwo yakoreye hariya i Nyamishaba, wareba ukuntu abantu bishwe nabi bajugunywa mu Kivu n’ibindi, rero ntago cyatunyuze nubwo ntacyo twakora ku bizemezwa n’inkiko.”
Muhayimana aburana yemera ko Jenoside yabayeho ariko ibyo kuba yarateguwe ntabyo azi.
Me Karongozi yavuze ko kugira ngo Jenoside ishoboke ari uko iba yateguwe, mu rukiko yabivuzeho mu buryo burambuye abiva imuzi.
Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko wari umushoferi wa Guest House ku Kibuye, akekwaho kuba yaratwaraga abicanyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Nyamara we yavuze ko atigeze abikora nubwo hari abatangabuhamya babimushinja ko bamubonye.















