Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Muri UN Perezida Tshisekedi yasabiye u Rwanda ibihano

Thursday 26 September 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO) Felix Tshisekedi yasabye Umuryango w’Abibumbye gufatira u Rwanda ibihano ku ruhare ahora arushinja mu kuvigera ubusugire bw’igihugu cye no gutera inkunga umutwe wa M23.

Yabisabye kuri uyu wa Gatatu mu ijambo yageneye ku bitabiriye Inteko ya 79 y’umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku cyicaro cya Loni (UN).

Perezida Tshisekedi yavuze ko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo wugarijwe, avuga ko hari ukwiganza kw’umutwe w’iterabwoba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda ari wo wateje ikibazo cya muntu ukaba umaze gukura mu byabo abantu bagera kuri miliyoni 7.

Yakomeje agira ati: "Banyakubahwa ba Perezida, Umutekano mu Burasirazuba bwa Congo urugarijwe cyane, ukwiganza kw’Umutwe w’iterabwoba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda kwateje ikibazo cya muntu cyane ukaba umaze gukura mu byabo abagera kuri miliyoni 7 bahungiora imbere mu gihugu. Ubwo bushotoranyi bugize kuvogera gukomeje ubusugire bwacu nk’igihugu. Turahamagarira umuryango mpuzamahanga kwamagana wivuye inyuma ibyo bikorwa no gushyira ibihano ku Rwanda kubera uruhare rwarwo rwo guhungabanya umutekano agace.

Turasaba gukura ingabo ako kanya kandi nta kindi gisabwe, ingabo z’u Rwanda ku butaka bwacu. Nkuko ibiganiro bya dipolomasi twavuga bya Luanda bitanga icyizere, ntibagomba na rimwe kwitambika icyatuma ibyo biganiro by’ingenzi bikomeza. Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishyize imbere gahunda y’amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu nio guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ku baturage bazahariye muri izo ntambara z’imitwe yitwaje intwaro."

Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko DRCONGO itazazuyaza kandi gushyugikira amahirwe yose azatuma igera kuri ayo mahoro bidahungabanyije ubusugire bwayo n’icyizere ku butaka bwayo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru