Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuyobozi wa Laboratwali y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, RFL, Lt. Col. Dr. Karangwa Charles, yatangaje ko muri dosiye zirenga ibihumbi 25 icyo kigo kiamze kwakira zikaba zaratanzweho raporo, izirenga kure kimwe cya kabiri, zingana na 14 600 ari izijyanye no gusuzuma ibikomere byatewe n’ihohoterwa ririmo n’irishingiye ku gitsina.
RFL ni laboratwari ikomoka kuri kigo "Kigali Forensic Laboratory" cyatangiye mu 2005 ariko kidafite ubushobozi buhagije bwo gufata ibimenyetso byose ku buryo hari ibyoherezwaga mu mahanga ndetse bigasaba ikiguzi gihanitse, mu 2018 Guverona ifata ikemezo cyo kuyongerera ubushozi hashyirwaho "Rwanda Forensic Laboratory" ifite ubushobozi bwo kuziba icyo cyuho ahubwo igatangira no gutanga serivisi ku bihugu bitandukanye ku isi.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyo laboratwali bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Werurwe 2022, byatangajwe koi maze gutera intambwe ikomeye mu gufasha ubutabera mu Rwanda no gufasha abaturage bakeneraga serivisi zirenga 11 itanga bakajya kuzisaba mu bigo byo hanze y’igihugu n’umugabane.
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Karangwa Charles yavuze ko iyi laboratwali yabaye nk’igisubizo mu kurwanya ibyaha birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati “Ibijyanye n’ubutabera, bigaragara ko laboratwali yaje ari nk’igisubizo by’umwihariko mu kurwanya ibyaha bitandukanye bigenda birushaho kwiyongera. Twavuga nk’ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana (zirenga 100).”
Yasobanuye ko kuba umuntu yamenya ko izo serivisi zipimauko icyo cyaha cyakozwe zigatahura n’uwagikoze bituma uwabitekereza ageraho akirinda kubikora atinya ko yafatwa agahanwa bityo raboratwali ikaba igize uruhare mu gukumira ibyo byaha.
Mu zindi dosiye iyi rabolatwari imaze gutangaho raporo yakoze ni uko muri izo 25.000 harimo kandi dosiye 4500 zijyanye no gusuzuma isano yo mu maraso umuntu afitanye n’undi, ibizwi nka ADN, dosiye 850 zo gusuzuma ibikumwe n’inyandiko, 223 z’imiti ibihumanya n’ibiyobyabwenge, 1587 z’uburozi na alcohol mu maraso n’ibindi, 6 zo gusuzuma amajwi n’amashusho, 26 z’ibijyanye n’imbunda ndetse n’amasasu, aha ndo ziganjemo izavuye hanze nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari na dosiye 13 za mikorobe yateje ibyago n’izindi.
Iyi laboratwali iteganya kandi gushyira ibikorwa by’iki kigo ku rwego mpuzamahanga, kandi imyiteguro yo kujya kuri urwo rwego igeze kure na cyane ko serivisi zose itanga ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Harateganywa kandi guhuza serivisi z’iki kigo n’ibindi bigo by’igihugu bitanga serivisi bifite aho bikenera ibimenyetso biva muri iyi laboratwali, nko mu butabera, ku buryo umucamanza cyangwa umushinjacyaha atazajjya arindira kujya ku biro bya RFL gusaba serivisi ahubwo azajya muri sisiteme yabo akabona dosiye agenewe. Ibi kandi bizanajyana no gufasha abishyura serivisi basabye kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga batiriwe batonda umurongo kuri banki.


















