Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Muri iki gitondo icyumba cy’urukiko cyari cyuzu abaje kumva urubanza rwa Rwigara Adeline n’umukobwawe

Wednesday 7 November 2018
    Yasomwe na

Saa mbiri bari bageze ku rukiko rukuru ku Kimihurura, icyumba cy’Urukiko cyarimo abantu benshi, abo mu muryango wabo n’inshuti zabo n’itangazamakuru. Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo mu kwezi gushize, ubu ni ubwa mbere bagejejwe imbere y’Urukiko.

Umushinjacyaha yatangiye abibutsa ibyaha baregwa birimo; guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza bihuha byangsha abaturage ubutegetsi buriho.

Adeline Mukangemanyi niwe watangiye yiregura, umwunganizi we Me Gatera Gashabana avuga ko ku cyaha umukiriya we aregwa cyo “guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”, no gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bugishingira kuri ‘Audio’ zafashwe mu iperereza aganira n’abantu gusa.

Nyamara ngo itegeko ririho ubu rivuga ko icyaha cyo guteza imvururu kirebana n’umuntu wese wakoze icyaha mu ruhame.

Akavuga ko kugira ngo icyaha gihame uwo yinganira yakagombye kuba yaravuze amagambo mu ruhame, ubwo ngo nibwo byaba bigize icyaha.

Iyo ngingo y’amategeko kandi ivuga ko kugira ngo bibe icyaha hakagombye kuba harakoreshejwe imbwirwaruhame cyangwa inyandiko y’ubwoko bwose cyangwa amashusho.

Me Gashabana ati “Ese amagambo ashinjwa Mme Adeline Rwigara yaba yarakozwe mu ruhame?”

We avuga ko iyo amajwi adafatwa mu bugenzacyaha ngo nta muntu wari kumenya ibyo bintu. Anavuga ko byafashwe binyuranyije n’ingingo y’amategeko ivga ko urugo rw’umuntu rutavogerwa.

Ibikoresho byabo ,telephones ngo byafatiriwe binyuranyijwe n’ingingo za mategeko aho bikorwarwa hagendewe kuyemezo cy’umushijaccyaha mukuru abiherewe uruhushya na minisitiri w’ubutabera.

Kururuhande rwa Mukajyemanyi umwunganira avuga ko ibyo yavugaga yabiganiriye na bavandimwe ntabwo arubutumwa yavugiye muruhame ubwo rero ntakwiye kubihanirwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru