Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Barifuza kubakirwa isoko rya Nyirambundi

Wednesday 25 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bakorera mu isoko rizwi nka Nyirambundi riherereye mu murenge wa Muko w’Akarere ka Musanze barasaba ko bubakirwa isoko bakava ku mbuga bacururizaho kuko ibateza ibihombo biterwa no kunyagiza ibicuruzwa byabo.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo aho iri soko rikorera, mu Kagari ka Cyogo, mu Mudugudu wa Kabere, ricururizwamo ibintu bitandukanye birimo imyenda n’imyaka.

Nyirahabiyaremye Donathile, umwe mu bacuruzi baho yagize ati: "Dufite ikibazo cyo kutagira isoko, iyo imvura iguye ibicuruzwa byacu biranyagirwa tugahura n’igihombo, badufashije bakatwubakira isoko byaba byiza tukava mu bwigunge."

Undi mucuruzi w’imyenda witwa Habimana Leonidas yagize ati: "Nkatwe ducuruza imyenda iyo imvura iguye iranyagirwa; twasabye ubuyobozi ko buri wese yiyubakira akantu ko gucururizamo barabyanga. Turasaba ko iri soko rya Nyirambundi ryubakirwa, kubera ko iyo umwenda wanyagiwe uba wataye agaciro kandi urabona uburyo iri soko ari rigari, rirema gatatu mu cyumweru."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarise yavuze ko bari barashyize imbaraga mu kubaka isoko rya kijyambere rya kariyeri ariko bazasura aba baturage bakareba niba irya Nyirambundi naryo ryakubakwa.

Ati: "Muri uyu mwaka twari twashyize imbaraga mu kubaka isoko rya kijyambere rya Kariyeri, ariko tuzasura abo baturage bo mu isoko rya Nyirambundi tujyaneyo n’abatekinisiye harebwe icyakorwa dufatanyije n’abafatanyabikorwa; kubera ko muri iyi minsi hari amasoko atarafite ubwiherero nibyo twarimo dukora."

Iri soko ryo mu rya Nyirambundi rirema inshuro eshatu mu cyumweru, abarirema bavuga ko biba bibi iyo imvura iguye kuko bahura n’igihombo gikomeye.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru