Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Ababyeyi bafite impungenge ku bucucike mu Ishuri rya Fatima bukomeje kwiyongera

Friday 28 October 2022
    Yasomwe na

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya Fatima ryo mu karere ka Musanze baravuga ko bafite impungenge ko abana babo bazatsindwa kubera ko biga bacucitse, bamwe bicaye abandi bahagaze.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yaganiraga na bamwe mu bafite abana biga muri icyo kigo; bavuga ko hari ibyumba by’amashuri byagombaga kubakwa ku Ishuri ribanza rya GS Gashangiro II, ariko bakaba batazi irengero ryabyo.

Umwe muri bo witwa Twizerimana yasabye ko Minisiteri y’uburezi yagira icyo ikora igafasha abana babo kwiga neza badahagaze, ku buryo bajya bumva neza ibyo mwarimu abigisha.

Yagize ati: "Dutewe impungenge n’abana bacu bari kwiga bacucitse mu mashuri kandi mbere bigaga kuri EAR Diyoseze ya Shyira ikigo baragifunga burundu, duhitamo kubazana hano kuri Fatima ariko murabona ko buzuye cyane, umwana ntashobora gutsinda."

Undi mubyeyi yagize ati: "Abashinzwe uburezi batereye agati mu ryinyo, ntabwo bazi ko abana bacu batarimo kwiga neza, Ese mwalimu we ko arengana wakwigisha abana 67 mu gitondo, nyuma ya saa sita ukigisha 60 urumva waba ugifite umwuka, dukeneye ko hagira igikorwa."

Twashatse kemenya niba atari amakabyankuru maze umunyamakuru wa mamaurwagasabo asura ikigo cya Fatima aho yasanze abana bacucutse ku buryo bugaragara buri wese.

Umwe mu barezi bo kuri iki kigo yavuze ko ishuri rimwe usanga ririmo abana 67 (Group 1) aho yavuze ko ntakundi byagenda, nabo bumiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kamanzi Axelle, avuga ko koko iki kibazo cy’ubucucike gihari mu mashuri amwe n’amwe yo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zaho, ariko yamaze impungenge ababyeyi avuga ko iki kibazo bakomeje kugishakira umuti.

Yagize ati: "Ikijyanye n’ubucucike nibyo kirahari mu mashuri yo mu mugi no mu nkengero zaho; icyo turimo gukora ni ugukomeza gushaka ibisubizo uburyo twabigenza.

Hari ikigo cy’amashuri cy’icyitegerezo kigiye kubakwa hano mu mujyi, nikimara kuzura hari ibyo kizadufasha mu bijyanye n’ubucucike mu bigo bya Gashangiro na Fatima n’ibindi."

Uyu muyobozi abajwije ku ijyanye n’ibyumba by’amashuri byagombaga kubakwa ndetse bishobora kuba ariyo ntandaro y’ubucucike buri muri ibyo bigo bibiri, yavuze ko aho byagombaga kubakwa hajemo imbogamizi z’ikibuga cy’indege.

Yavize ati: "Ikijyanye n’ibyumba byagombaga kubakwa kuri GS Gashangiro II hajemo imbogamizi z’ikibuga cy’indege, aribyo byajemo kuba hagiye kubakwa kiriya kigo cy’icyitegerezo. Kizubakwa ahahoze "Onatracom" kandi rwiyemezamirimo yamaze gusinya amasezerano aratangira vuba."

Mu myaka ibiri ishyize ubwo uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kuri ubu wagizwe, Minisitiri w’ubutegets7 bw’Igihugu Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko mu minsi mike ibi byumba by’amashuri bizaba byubatswe mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ubucucike mu mashuri abanza mu mujyi wa Musanze none ikibazo gikomeje kuba agatereranzamba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru