Yanditswe na Umugiraneza Alice
Ababyeyi barerera ku Ishuri ribanza rya E.E.R riherereye mu karere ka Musanze umurenge wa Muhoza, bavuga ko bibaza impamvu batswe amafaranga yo ku gaburira abana ku ishuri mu gihebwe cya mbere ariko bakaba batungurwa no kubona abana babo baza kurya mu rugo bakaba basaba inzego bireba ko hakorwa ubugenzuzi n’icukumbura bagasubizwa amafaranga yabo batanze kuko adakoreshwa icyo bayatangiye.
Abaganiye n’umunyamakuru bavuze ko ibyi birimo gutera abana mbogamizi zirimo kudatsinda neza, gukora urugendo rurerure bigatumo bakererwa, kudakurikira neza amasomo ya nyuma ya saa sita kubera inzara.
Mukamana Annonciatha ni izina twahaye umwe muri bo kubera umutekano we, yagize ati "Mfite abana biga hano muri E.E.R, kino gihebwe gitangira baratubwiye ngo ni dutange amafaranga ngo nta mwana uzongera gutaha kurya mu rugo, buri mwana yishyura 6000frw ufitemo babiri ni 12 000frw, ufite 3 ni 18 000frw; turayatanga none abana bari kuza kurya mu rugo. Tubajije impamvu batubwira ko nta bikoni bafite byo gutekamo. Tukaba dusaba ko badusubiza ayo mafaranga tukazongera kuyatanga bamaze kwitegura."
Kanzayire, nawe ni izina twahaye undi wemeye kuduha ayo makuru, yagize ati "Njyewe mfite impungenge ko bizatuma umwana wanjye asubira inyuma, kuko akora urugendo rurerure cyane ku buryo gukurikirana amasomo ya nyuma ya saa sita mbona ko ari ikibazo, ariyo mpamvu badusabye amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri nkayatanga nihuse."
Icyo ababyeyi baganiye na mamaurwagasabo bahurizaho ni uko basubizwa amafaranga batanze kuko icyo bayatangiye kitakozwe cyane ko nubundi bikiri imvune ku bana n’ababyeyi.
Hari abana nabo bavuga ko kutarira ku ishuri bituma imyigire yabo itanga umusaruro udashimishije.
Uwiga mu mwaka was 4 mu mashuri abanza kuri iki kigo yagize ati "Njyewe iyo ngiye kurya mu rugo saa sita bituma nkererwa maze nagaruka ku ishuri bakankubita nakererewe."
Cyusa nawe yagize ati "Natwe byaratuyobeye impamvu batadutekera kandi ababyeyi bacu babasabye amafaranga yo kurya ku ishuri barayatanze none ntabwo batugaburira, kandi gukora urugendo uvuye kurya mu rugo hari igihe numva ntagaruka kuko hari n’igihe ugera mu rugo ugasanga batarahisha bikabangobwa ko utegereza."
Ubuyobozi bw’ishuri rya E.E.R Muhoza butangaza ko ibyo ababyeyi bavuga ari byo, bugasobanura ikibitera.
Bamenya Oscal Ni umuyobozi wungirije akaba ari nawe ufite inshingano kuko nta muyobozi uhari yahinduriwe imirimo, yagize ati "Mu byukuri ibyo ababyeyi bavuga ni ukuri mu gihebwe cya mbere batanze amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri nubwo atari bose; ayatanzwe yose ni amafaranga y’ababyeyi ariko tuza kugira ikibazo cy’ibikoni ndetse na Muvero zo gutekeramo kuko birenze ubushobozi bwacu."
Akomeza agora ati "Ariko ikibazo cyageze ku nzego zidukuriye nk’umurenge ndetse bishoboke ko n’akarere kakizi."
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko iki kibazo cyo kuba ababyeyi baratanze amafaranga abana bakaba batagaburirwa butakizi.
Munyamahoro Alex ni umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze yagize ati "Icyo kibazo ntacyo nzi, kuko nta mubyeyi nta muyobozi wigeze ambwira icyo kibazo cy’uko abana batarya ariko ndibuze kugikurikirana kuko n’abarya bose siko bubakiwe ibikoni."
Mu ishuri ribanza rya E.E.R Muhoza riherereye mu karere ka Musanze umurenge wa Muhoza ryigamo abanyeshuri bari hagati ya 300 na 400.















