Yanditswe na Umugiraneza Alice
Ababyeyi bafite abakobwa babyaye imburagihe bavuga ko bidakwiye guhohotera umwana mu gihe yagize ibyago byo kubyara ahubwo bakwiye kugira uruhare mu guhindura imyumvire ya bamwe bagiha akato umukobwa wa byariye iwabo.
Babigarutseho mu gikorwa cyahuje Ababyeyi n’abana babo babyaye imburagihe hagamijwe guhindura imyumvire ndetse no gusubiza abo bakobwa mu miryango yabo, cyane ko harimo abari baranzwe n’ababyayi ndetse n’ababateye inda.
Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Muhisimbi ugamije kurengera abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18.
Bamwe mu babyeyi babwiye Mamaurwagasabo ko nyuma yo kumva neza impuguro bahawe basanze uruhare rwabo ari ingenzi mu kurandura burundu ihohoterwa ryakorerwaga abana babo.
Bavuga ko hari aho umukobwa wagize ibyago byo kubyarira iwabo yahabwaga akato ndetse akagirwa igicibwa mu muryango.
Mbanzamihigo Aaron yagize ati: "Ndashima cyane Muhisimbi kuko yamfashije guhindura imyumvire, njyewe ubwanjye kumva ko umukobwa yabyaye numvaga ari amahano ariko namenye neza ko iyo ikibazo kibaye tugomba kumwereka ko ubuzima butarangiye, tukamufasha kugisohokamo, tukamwereka inzira kugira ngo ibyabaye bitazonge ukundi."
Mukambuguje nawe yagize ati: "Njyewe umukobwa wanjye yarabyaye ahubwo aba ari njyewe uhura n’ikibazo, Se ati ni wowe wamushyigikiye, ati namvire mu rugo agende cyangwa nawe mujyane; ariko ubu twamaze kumenya uruhare rwacu mu gihe ikibazo cyabaye."
Harerimana Emmanuel ni umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko Muhisimbi, yasabye ababyeyi kuba abafatanyabikorwa, ntibiyambure inshingano za kibyeyi.
Yagize ati: "Abana dufite ni ababyaye bari munsi y’imyaka 18, bafite inkuru y’umwihariko, banzwe n’ababyeyi ndetse n’ababateye inda, aho tubigisha kwihangira umurimo ariko binyuze mu budozi. Uyu munsi rero wari umwihariko aho twahuje ababyeyi n’abana bagahura bakaganira ku bibazo byabaye aho abana basabye ababyeyi imbabazi kubo byaturutseho ndetse n’ababyeyi bafashe umwanya basaba imbabazi, banatwemerera ko bagiye kongera gufata inshingano za kibyeyi muri gahunda ya Tumurere mu muryango, aho umwana wese usubiye mu muryango yahawe ibiro 10 bya kawunga mu buryo bwo ku mufasha gukomeza kubaho."
Ikigo cy’urubyiruko mu kurengera ibidukikije Muhisimbi kimaze imyaka 5 kimaze gusoza ibyiciro 4 aho gifite intumbero yo kwita ku bana b’akobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18 hagamijwe kubakura mu bwigunge, kubafasha isanamitima batewe n’ako gahinda gakabije, kububakira ejo hazaza binyuze mu mushinga w’ubudozi hagamijwe kwiteza imbere, ndetse no kubashakira ubutabera kuko abenshi ntabimenyetso bifatika baba bafite ,abenshi baba barafashwe ku ngufu.



















