Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Musanze , bakorera mu isoko rya Kariyeri baravuga ko babangamiwe n’amafaranga bakwa n’ubuyobozi bw’isoko batazi ibyayo , ibintu bafata nko kubakandamiza ngo kubera ko batigeze bayumvikanaho mbere yo kuza muri iri soko rishya.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko riri muri gare y’Akarere ka Musanze, irimo kwifashishwa mu gihe harimo kuvugururwa isoko bakoreragamo mbere.
Bavuga ko bishyuraga ibihumbi 8300rwf by’amahoro y’umusoro ku kwezi akubiyemo n’ibindi byose arinayo bemeranijwe n’ubuyobozi bw’isoko mbere yo kwimukira muri iri soko.
Gusa ngo basigaye bishyura ibihumbi 15,000 rwf ku kwezi ngo bitewe nuko hari andi mafaranga bagenda bakwa n’ubuyobozi bw’isoko atari mu byo bemeranyijwe.
Umwe muri aba baturage witwa Liliane yagize ati: "Bagakwiye kutugabanyiriza umusoro rwose, twavuye muri kariyeri ruguru twishyura ibihumbi 8300rwf, ariko hano buri munsi twishyura amafaranga 500, bitewe n’ikintu winjije hano mu isoko cyose turagisorera, hari n’uwishyura 1000rwf, wareba ku kwezi ugasanga uri kwishyura ibihumbi birenga 15000rwf kandi nta nayo twinjiza, turifuza ko batugabanyiriza."
Undi mucuruzi yagize ati: "Baraza bakikorera ibicuruzwa byacu bakabijyana ndetse bimwe bikangirika, kuko twishyura ibihumbi 15000rwf ndetse hari n’andi mafaranga agenda yiyongeraho kubera ko iyo winjije imari hano mu isoko wakwa andi mafaranga, bajya batubwira ko ntacyo tugomba kubaza kubera ko iri soko ari umushoramari warishyizeho, ubu turifuza kurenganurwa, tubura uwo tubaza akarengane kacu."
Uwitwa Uwamahoro nawe yagize ati: "Ntabwo waba ucuruza inyanya ngo wishyure aya mafaranga yose, ibi ni ukudukandamiza rwose, dukeneye ubuvugizi kandi iyo basanze utarayatanga bahita bikorera igusanduku cyawe bakakijya kukibika batitaye ku bicuruzwa wari ufitemo, ndetse bamwe barahomba."
Umuyobozi w’isoko rya kariyeri, uzwi nka Manager, Alex Gato yanze kuvugisha umunyamakuru maze asaba uwo munyamakuru ko yajya kuvugisha umuyobozi wa Jali investment i Kigali.
Yagiye ati: " Ntacyo nabatangariza, mujye kuvugisha umuyobozi wa Jali investment i kigali."
Abenshi bakorera muri iri soko bamwe bahoze ari abazunguzayi mu mujyi wa Musanze, bavuga ko mu minsi mike baza gusubira kudandaza mu muhanda bitewe nuko ubuyobozi bukomeje kubananiza nkuko babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.
Bamwe bafunze ubucuruzi kubera imisoro ihora izamuka
Mu bindi aba bacuruzi bavuga bibabangamiye ni uko banenga ubuyobozi bw’isoko kubera ko bafata ibyo byemezo batabanje gukorana inama n’abacuruzi ndetse ngo babwiwe na bamwe mu bayobozi ko nta nama bazigera bagirana habe n’umunsi numwe.



















