Abafite ubumuga bo mu karere ka Musanze baravuga ko bavukijwe uburenganzira bwabo nyuma y’aho ubuyobozi bugiye bubasezeranya inzira yabagenewe iborohereza kugera mu biro by’akarere ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yaganiraga na bamwe muribo bakunze kujya gusaba serivisi zitandukanye ku biro by’Akarere ka Musanze ariko bakagorwa no kuzamuka ingazi (Escarier ) zibageza ku biro runaka, aho bashakira serivisi.
Umwe mu bafite ubumuga yagize ati: " Kwaka Serivisi hano biragoye; ubu nashakaga kujya kureba meya ariko kubera ko akorera hejuru sinshobora kuhagera, birasaba gutuma; byibuze babaye badukoreye inzira itworogereza byadufasha. Bagiye batubeshya kenshi ngo bazabikora ariko amaso yaheze mu kirere, ubanza batajya babiha agaciro ngo byitabweho."
Uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Musanze Uwitonze Hesron yabwiye mamaurwagasabo ko bagiye bifuza kenshi ko bakubakirwa inzira iborohereza kugera mu biro bimwe na bimwe ariko ngo ntakirakorwa.
Yagize ati: "Usibye n’abo mwaganiriye, nanjye ubwanjye ubashinzwe nuko, kuko nkubungubu maze imyaka igera muri itatu ntazi ibiro bya Meya, ntazi kwa Gitifu, ntazi kwa DM kandi serivisi nyinshi zitangirwa hejuru, niho abayobozi benshi baba; ubwo rero urumva yaba abagenerwabikorwa ntabwo babyishimira kuko burya buri wese aba yifuza ko uwo aje kureba amubona, kwijujuta no kubabara byo rwose biriho cyane, ubuse wakwishima gute niba udashobora kugera aho ugomba kugera ngo ubone uwo ugiye kureba, nibadufashe."
Hesron yakomeje agira ati: "Twebwe twakomeje kujya tubivuga kenshi tukabigaragaza ariko bakatwereka ikibazo gihari bitewe nuko ari inyubako ya kera, natwe nicyo twakomeje kugenderaho ariko hashyize igihe kirekire, kugeza ubu turacyategereje, turifuza ko byibuze niba gahunda yo kuvugurura bitari hafi babe bashyizeho inzira y’abafite ubumuga uburenganzira bwabo bwubahirizwe."
Umuyobozi w’agategenyo w’Akarere ka Musanze Hamiss Habimana yavuze ko bafite muri gahunda kuzavugurura ibiro by’Akarere ka Musanze.
Yagize ati: "Ikijyanye n’ibiro by’Akarere ka Musanze, birumvikana ko iriya nyubako nivugururwa hateganyijwe gushyiraho inzira y’abafite ubumuga kugira ngo babashe kugera kuri serivisi zitandukanye."
Umuntu wese ufite ubumuga mu Rwanda yagenerwa ahantu ho gukorera hatabangamiye imiterere y’ubumuga bwabo n’imibereho ye muri rusange, ikindi nuko mu Rwanda hari Itegeko no 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange.
Iri tegeko rifite umutwe waryo wa gatandatu uteganya ko inyubako zitangirwamo serivisi zitandukanye zigenewe abaturage zigomba kuba ziteye ku buryo zorohereza abafite ubumuga kugera aho izo serivisi zitangirwa.
Mu ibarura rusange riherutse gukorwa ryagaragaje muri 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391,775, abagore ni 216,826 na ho abagabo bakaba 174,949.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















