Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, barashinja banyiri mahoteli na za resitora kuba baradohotse mu kwita ku isuku y’ahategurirwa amafunguro ngo bitewe nuko basigaye bahura n’ibibazo byo mu nda iyo bafashe ayo mafunguro.
Ibi babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo, bavuga ko muri aka karere uko amaresitora n’amahoteli yiyongera ariko bamwe batita ku isuku bihagije ariko ngo ubanza n’ubuyobozi bwaradohotse butakigenzura isuku kenshi.
Maniragaba Jean Damascene, umwe mu baturage twasanze mu mure wa muko yagize ati:" Umwanda muri restora ni mwinshi, urasanga hano bari kuhatekera ibirayi mu bizi bisa nabi , ubwo umuntu yabirya akarara arimo guhitwa, buri wese asigaye ashyiraho restora ,wagera aho ategurira ayo mafunguro agaburira abantu ukabona umwanda ukabije , ubuyobozi nibwongeremo imbaraga bajye bagenzura kenshi mu bikoni rwose isuku yabaye nke."
Undi muturage yanze ko tuvuga amazina ye yagize ati:" Ewe ubu njye sinkirya muri hotel kubera isuku nke, uzagera muri iriya hotel , bakugaburira ibiryo ukicuza impamvu wabiriye , ntabwo bikitwa ngo hoteli ifite inyenyeri zingahe , isuku ntayo rwose , noneho iyo ugeze hirya no hino aho abantu batekera utubenzi , ubona uburyo barimo gutegura ibyo biribwa mu bikoresho bitogeje , birasa nkaho nta muntu ukinagenzura."
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’izindi nzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo mu rwego rwo guca umwanda ukabije ukomeje kugaragara muri za resitora .
Jean Leonard Harerimana ahagarariye association y’amahoteli ,Resitora na Bar, avuga ko mu byo barahiriye cyane ko ari komite nshya, ngo bagiye guhagurukira iki kibazo.
Yagize ati:" komite yaririho yari yaragiye ikora ibishoboka byose, ubwo icyo natwe tugiye gukora tuzagenda kunyura ahantu hose , aho dusanze ibibazo tuzajya tubagira inama , ku nshuro ikurikiyeho aho dusanze batarikosoye tubafatire n’ibihano, ndetse tugiye kujya tubategurira amahugurwa kuko hari igihe umuntu yibwira ko abikora neza kandi harimo amakosa , hari ukora biriya yumva ko uwariwe wese yabikora ntabwo ari byiza."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle nawe yavuze ko mu bibazo bahagurukiye iki kibazo nacyo kirimo.
Yagize ati:Harigutangwa ubutumwa bukangurira abatanga izo serivisi kongera kujya bigenzura bo ubwabo binyujijwe muri association bahuriramo, ikindi buri Murenge urimo kuvugurura Komite zishinzwe (hygiene inspection) zizajya zikora ubugenzuzi bw’isuku ahahurira abantu benshi hibandwa kuri restaurants na Hotels n’ahandi hatangirwa amafunguro kandi batange raporo buri kwezi."
Uyu muyobozi yakomeje agira ati:"Team ya inspection y’Akarere nayo guhera mu ntangiriro z’ukwa 6 irigukora (sampling) igakora inspection y’isuku muri Hotels na restaurants ireba uko bihagaze, ubugenzuzi burikujya bujyana no gutanga inama ndetse n’ibihano aho bikwiye."
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kakaba gakorerwamo ubukerarugendo, ni Akarere gakunzwe gusurwa n’abantu bingeri zinyuranye ariho ubuyobozi buhera bushishikariza abantu kugira isuku ahantu hose.

















