Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abahinzi b’ibirayi basabwe kujya bitondera imbuto bagura hirya no hino

Wednesday 29 May 2024
    Yasomwe na


Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Musanze basabwe kwirinda gukoresha imbuto batazi aho yatuburiwe hizewe, bakajya babanza gushishoza neza.

Babisabwe ubwo abayobora ikigega SPF bafatanyije n’ubwishingizi bwa banki ya Kigali, BK insurance, bari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kugeza ku bahinzi imbuto y’ibirayi ifite ubwishingizi bw’ibihingwa, bwiswe "Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi", bukaba uburyo buje gukuraho igihombo umuhinzi yahuraga nacyo.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bemeza ko gukoresha imbuto y’ibirayi yatuburuwe ahantu hizewe kandi ishinganishije byongera umusaruro w’ibirayi ndetse ngo n’umuhizi aba atekanye.

Niyonzima Jean de Dieu ni umwe muri aba bahinzi uhinga ibirayi kuri hegitari 2.5, avuga ko abahinzi bagakwiye kujya bagura imbuto y’ibirayi yizewe ndetse bakayishinganisha.

Yagize ati: "Kudashinganisha ibihingwa byawe ni ubujiji, nka njye nigeze guhura n’ibiza imvura iba nyinshi hanyuma Bk insurance irangoboka, ikindi hari igihe umuntu ajya kugura imbuto utari nziza ugasanga arahinze nta musaruro abonye. Urabona iyi mbuto naguriye muri SPF ikigega uburyo isa neza, abahinzi bose bakwiye gukanguka bakajya babanza gushishoza neza."

Yakomeje agira ati: "Mbere twajyaga gushaka imbuto ku isoko itizewe aho yatuburiwe, ndetse twajyaga hanze y’u Rwanda mu bugande tukajya kugura ibirayi twitaga ibikiga, ariko aho tuboneye ikigega cya SPF cyatubereye igisubizo, icyo dusaba ni uko imbuto yajya ibonekera ku gihe, ikamanuka , ubundi ikirayi kikaboneka rwose."

Umuyobozi wa SPF Ikigega Bwana Karegeya Apolinaire yavuze ko bafite imbuto nziza zujuje ubuziranenge, akaba yasabye abahinzi kumenya gutandukanya imbuto ya make itari nziza n’imbuto ishobora kubabyararia umusaruro.

Yagize ati: "Icyo dusaba abahinzi nibaze tubahe imbuto zujuje ubuziranenge, bakwiye kumenya gutandukanya imbuto nziza n’imbuto mbi baba batazi aho yatuburiwe, ikindi buri muhinzi wese izajya ugura imbuto hano muri SPF ikigega izajya iba yishingiwe, kwa kundi izuba riva cyane cyangwa imvura igwa ari nyinshi izi mbogamizi zose ntabwo zizongera kubaho ku bahinzi bazaba bagiye mu bishingizi bwa BK insurance."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Olivier Kamana yasabye abahinzi b’ibirayi kujya babanza gushishoza neza imbuto bagiye kugura iyariyo.

Yagize ati: "Icyo dusaba abahinzi cya mbere nukujya bakoresha imbuto yizewe yatuburiwe ahantu hazwi kandi yakozweho ubushakashatsi, ngira ngo naha ngaha duhagaze biragaragara hari igice muri kubona giteyemo imbuto yaguriwe mu SPF ikigega nindi yaguriwe ku isoko, urebye ntabwo bimeze kimwe, turashishikariza abahinzi kugura imbuto y’ibirayi yizewe, irobanuwe, babanje gushishoza."

Yakomeje agira ati: "Iyi gahunda twaje gutangiza hano uyu munsi, igamije kugira ngo umuhinzi wese uguze imbuto hano muri SPF ikigega ajye afata iyo mbuto kandi ihite yishingirwa, ndetse azajya ahabwa amasezerano y’ubwishingizi na goronome uzajya umukurukirana umunsi ku munsi."

SPF-IKIGEGA, yatangiye mu mwaka wa 2016 ikaba igizwe n’ abahinzi, abatubuzi b’imbuto nziza ndetse n’amakoperative, ikindi ifasha abari mu ruhererekane rw’imbuto y’ibirayi kwibumbira hamwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry‘imbuto nziza y’ibirayi mu gihe cy’ihinga, igizwe kandi n’abanyamigabane 506 harimo abahinzi, abatubuzi n’amakoperative akora ubutubuzi n’ubuhinzi bw’ibirayi.

SPF –IKIGEGA ikorera mu Turere twose duhingwamo ibirayi mu Rwanda, ikaba ifite ibigega bihunika imbuto bifite ubushobozi bwo guhunika toni ibihumbi icumi (10,000 Tons) ku mwaka , zituburirwa ku buso bugera kuri hegitari 3000 ( zifitwe n’abatubuzi barenga 150 bafitanye amasezerano na (SPF-Joint Ventures Ltd.)

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru