Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR bahawe ibikoresho bizabafasha kubyaza umusaruro ibyo bize

Friday 24 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo irimo na FDLR bagera kuri 546 baravuga ko bagiye kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe bashyira mu ngiro ibyo bize.

Baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo kuri uyu wa Kane ubwo basezererwaga mu Kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze.
Bashimangira ko leta y’u Rwanda ari umubyeyi ngo kubera batigeze barota inzozi z’ubuzima bariho uyu munsi bagasaba bagenzi babo gutaha vuba bataracikwa n’iterambere.

Col.Rtd Ntamuhanga Anthere watashye mu mwaka wa 2019 yagize ati: "Nishimiye Igihugu cyacu cy’u Rwanda gifite amahoro, turatuje turatekanye; nageze hano niga imyuga, dore ubu mpahwe ibikoresho bizamfasha gukoresha mu mwuga nize w’ubwubatsi ndazerewe cyane."

Undi witwa Umuhoza Cecile umwe bize ibijyanye n’umwuga w’ubudozi yagize ati: "Iyi mashini mpahwe igiye kumfasha kwiteza imbere kandi tukigera hano mu Rwanda batwigishije kubana neza n’abandi turashimira leta y’u Rwanda ikomeje kutwitaho, kandi iyi mashini ngiye kuyikoresha nyibyaze umusaruro."

Umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, RDRC, Nyirahabineza Valerie yasabye aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro kuzafata neza ibikoresho bahawe babikoresha mu biteza imbere imiryango yabo.

Yagize ati: "Nibyo koko aba bantu bize hano, tubahaye ibikoresho bijyanye n’amashami bizemo turabasaba kutabigurisha bakabifata neza bikabyazwa umusaruro, bigakoreshwa icyo byagenewe, bikwiye kubabera ibikoresho by’ibanze."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abataratahuka bakomeje guhomba ibyiza byinshi by’u Rwanda, nabo bakwiye gutahuka bagafatanya n’abandi gukomeza kwiyubakira Igihugu gituje kandi gitekanye.

Ni umuhango kandi wahuriranye no gutangiza ku mugaragaro ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Mutobo VTC risanzwe ritanga amasomo y’igihe gito mu budozi, ubukanishi, ubwubatsi, gusudira, amashanyarazi, gukora amazi no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro Nirere Claudette yafunguye iri shuri kumugaragaro ndetse avuga ko mu minsi ya vuba rizajya ritanga amasomo y’igihe kirekire ku baturage baturanye n’iki kigo.

Ati: "Twaganiriye niyi komisiyo, turasaba abaturage kugana iri shuri, kuri ubu turatanga imyuga y’igihe gito; ni ukuvuga amezi atatu, atandatu, icyenda kandi turimo gutekereza kongera inyubako hanyuma tukazongera na porogarame, tuzareba niba hakwigishirizwa n’andi masomo asanzwe."

Ibikoresho byatanzwe mu bize imyuga mu kigo cya RDRC i Mutobo mu mashami agera kuri 7 atandukanye bifite agaciro ka miliyoni zirenga 57.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo intumwa ya Amasaderi wa Congo Brazaville, Kenya, Burundi, ndetse na Amasaderi w’Igihugu cya Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru