Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze hari abakobwa babyariye iwabo bafashwa n’umuryango Muhisimbi, kuri uyu wa Kabiri boroje Inka bagenzi babo, abagizweho ingaruka n’ibitero byateye mu Kinigi mu 2019 ndetse n’imfubyi za Jenoside kugira ngo nabo bagire inka zibakamirwa.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinigi aho Umuryango Muhisimbi ukorera, abo bakobwa bakavuga ko babitekereje mu rwego rwo kutizirikana bonyine nyuma yo kuva mu ngaruka bahuye nazo bamaze giterwa inda abazibateye bakihakana abana babyaye.
Uko ari batatu bagabiwe izo nka, bashimiye cyane uwo miryango Muhisimbi watumye abo bakobwa babatekerezaho bavuga ko nabo bagiye kwikura mu bibazo bitandukanye barimo.
Batete Juliene wo mu kagali ka Nyakigoma yatwaye inda abyara akiri iwabo, mu kanyamuneza kenshi yagize ati "Njyewe nagize ikibazo bantera inda mfite imyaka 21, mu rugo baranyanga ndatorongera njya muri Uganda ngezeyo sinatindayo. Ndatekereza nti ko ndi mu gihugu kitari iwacu nimbyara nta muntu wo kunyitaho bizagenda bite? Nahise ngaruka ngeze mu rugo ndabyara ariko nyuma umwana aza kugira ikibazo cy’imirire mibi banjyana ku bitaro."
Akomeza avuga ko ubwo abonye inka agiye kwita ku mwana we kugira ngo atazongera kugura amata.
Hagumimana Michel wo mu mudugudu wa Nyarusizi ni umwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe muri uyu murenge wa kinigi.
Yagize ati "Njyewe umwaka wa 2019 tariki 04 nzeri twagabweho ibitero bamwe barapfa abandi biratwangiriza, kugeza nanubu amasasu bandashe aracyandimo. Ndashimira cyane uyu muryango Muhisimbi kuba bantekerejeho, bimpaye ikizere ko ko naya masasu akindimo azamvamo."
Bukusenge Justine ni umwe mu barokotse Jenocide ya korewe Abatutsi 1994 yagize ati "Mfite igikomere cy’uko ababyeyi banjye bapfuye muri Jenocide ntabazi ariko ngaruriwe icyizere ko mfite umuryango, mfite umwana w’umwaka n’igice ndetse n’umugabo, ndashimira umuryango Muhisimbi ko umpinduriye ubuzima kuko najyaga ngura litiro y’amata ariko ubwo mbonye inka imibereho igiye guhinduka."
Ubuyobozi bw’umuryango Muhisimbi buvuga ko bitari byoroshye na gato kuko ikibazo cy’abakobwa batewe inda bakiri bato bakangwa n’ababyeyi ndetse n’ababateye inda cyari ikibazo gihangayikishije.
Harerimana Emmanuele ni umuyobozi w’iki kigo Muhisimbi akaba ari nawe wagitangije, yakomeje avuga ko rwari urugendo rutoroshye kuko kubona umwana w’umukobwa uhetse undi kandi nta bushobozi cyane ko n’ababateye inda baba barabanze.
Yagize ati"iki kigo gifasha abana batewe inda abazibateye inda bakihakana abana, twabashyiriyeho umwuga w’ubudozi ariko bitari ubudozi gusa twagiraga ngo tububakira icyizere cy’ejo hazaza. Ni muri urwo rwego nk’umuryango Muhisimbi twatekereje koroza n’abaturage badukikije muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Paul Kagame."
Akomeza avuga ko atari ibyo gusa byakoze kuko bagize n’igikorwa cyo kwandikisha abo bana mu bitabo by’iranga mimerere no kubishyurira mituweli ndetse na gahunda yo kugaburira abana na banyina mu gitondo na nimugoroba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent, asaba abahawe izi nka gushyigikira igicaniro cya gahunda ya Girinka cyatangijwe n’umukuru w’Igihugu ntikizime, abasaba no gukomeza kuzifata neza ntibazigurishe.
Yagize ati "Icyo twabwira abahawe izi nka, ni uko mu bibazo bacamo batari bonyine, igihugu kibatekerezaho, by’umwihariko abagizweho ingaruka na biriya bitero by’abacengezi bamenye ko ibyabaye bitazongera kubaho; igihugu kiri maso, umutekano urahari, ndetse n’abakoze ibi baracyabiryozwa. Ikindi, igicaniro cya Girinka cyatangijwe n’umukuru w’Igihugu ntikikazime, namwe muziture bagenzi banyu."
Umuryango Muhisimbi ufasha abakobwa babyariye iwabo 150, inka zorojwe abo baturage zifite agaciro ka milliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda( 1 500 000fwr)
















