Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze :Abakora uburaya barasaba uburengenzira bwabo muri serivisi zitandukanye bakenera

Monday 27 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Umushinga "ASNP", Umuryango nyarwanda ufite gahunda yo gufasha abantu bahuye n’ikibazo cyo kwandura agakoko gatera Sida hagamijwe gukumira akato n’ihezwa bakorerwaga mu nzego zitandukanye.

Ku ikubitiro abahuguwe ni abo mu byiciro bitatu byihariye birimo abakora uburaya, bakunze kwita ’Indatwa’, ndetse n’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe bazwi nka ’Abatinganyi’ kugira ngo bitinyuke kandi bagire uburenganzira bwabo muri sosiyete kuruta uko bahabwa akato na rubanda.

Abokobwa n’abagore bakora uburaya ndetse n’abaryamana bahuje igitsina bazwi nk’abatinganyi, (Lesbian ) ku b’igitsina gore na (Gay) ku gitsina gabo, bitabiriye aya ahugurwa bagaragaje ko bagihezwa muri serivisi zitandukanye ubwo baganiraga n’itangazamakuru ndetse bongeye gusaba ko bahabwa uburengenzira bwabo.

Izina twamuhaye ni Umulisa Denyse, amaze imyaka 12 akora uburaya ndetse akaba ahagarariye bagenzi be mu karere ka Musanze, avuga ko mu byo bakora bagihutazwa ku buryo bugaragara.

Yagize ati "Maze imyaka 12 mu buraya, mbere umuntu yaratambukaga bakamuvuga nabi ariko aho umushinga ANSP waje twatangiye kumenya agaciro kacu; cyane ko tugihabwa akato muri sosiyete, aho dutuye bumva ko nta kindi dushoboye."

Undi twamuhaye izina rya Mukeshimana, avuga nyuma yo kwinjira mu buraya yabaye igicibwa muri rubanda, aho anyuze bakamuryanira inzara bati "Dore ya ndaya"

Yagize ati" Natangiye gukora uburaya mfite imyaka 17, ubu mfite 28 ariko gukora uyu mwuga nashaga amaramuko, gusa ikibazo tugifite baracyaduha akato muri sosiyete, iyo ushatse kugira icyo uvuga baravuga bati ’niya ndaya niceceke’, gusa turashimira uyu mushinga waduteje imbere."

Aba bakora aka kazi, benshi badatinya kwita ingeso y’uburaya, bakomeza basaba ko aho batuye bahabwa agaciro, bagahuriza ku kuba babonye ikindi cyo gukora kibateza imbere bareka ibyo bikorwa nabo batishimiye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza, Nirere Leo Paul avuga ko aya mahugurwa abakora uburaya no kuryamana kw’abafite ibitsina biteye kimwe, yateguye hagamijwe gukangurira ababikoraora gukomeza kwirinda, bakoresha agakingirizo, kandi avuga ko batagomba guhabwa akato kuko bisanze ari ko [bavutse].

Yagize ati" Ku kijyanye n’abaturage muri sosiyete bagomba kumenya ko aba bantu bariho kandi batagomba guhabwa akato, ahubwo bagomba kubakira mu muryango ndetse bagahabwa serivisi zose zibagomba aho kuba ibicibwa muri sosiyete."

Umukozi w’Umushinga ASNP, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko uyu mushinga washinzwe mu 2000 , ubwo hari akato n’ihezwa bikabije ku bakira uburaya.

Ati, "Impamvu nyamukuru kwari ugukora ubuvugizi kugira ngo baharanire uburengenzira bwa muntu hagamijwe gukumira ihohoterwa rikorerwa ibi byiciro bitatu."

Akomeza agira ati "Twateguye aya mahugurwa kugira ngo tuganire ku burengenzira bwa muntu, kugira ngo tuganire n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihezwa rikunze gukorerwa ibi byiciro bitatu byihariye ndetse basobanuriwe ko bagomba kwitinyuka bakajya mu makoperative yandi mu rwego rwo kwiteza imbere."

Akomeza avuga ko kuva uyu muryango watangira kwegera aba bantu ukabafasha byatangiye gutanga umusaruro ugaragara kuko benshi batangiye kwitinyuka.

Agira ati "Mbere byabaga bigoye ko wasangira n’umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera sida, kera bahabwaga akato gakabije, kuba rero hari abasigaye bajya no mu nzego z’ibanze birashimishije nubwo bitaragera ku rugero rwiza; turasaba abantu bose ko badakwiye guheza , abakora uburaya "indatwa "cyangwa abatinganyi kuko ariko [bavutse] tugomba kubaha agaciro kagomba uburengenzira bwa muntu."

Kuri ubu muri Musanze harabarurwa abakora uburaya barenga igihumbi 1000, babarizwa mu matsinda atanu hari abakora mu bijyanye n’ubudozi n’abandi bakora mu buhinzi n’ubworozi nubwo hari bamwe batarajya mu mashyirahamwe ngo bamenyekanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru