Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Musanze: Abakoresha umuhanda younde-Kinigi barifuza ko ikiraro cyangiritse gisanwa

Tuesday 2 September 2025
    Yasomwe na

Hari abaturage bakoresha umuhanda uturuka younde werekeza mu Kinigi, bavuga ko hari ikiraro cyacitse giherereye mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze.


Ikiraro cyacu cyarangiritse.

Abaganiye na MAMAURWAGASABO TV bavuze ko iki kıraro kibateye impungenge kubera ko imodoka zigorwa no kuhanyura, ariko hakaba hatamezeneza.

Umwe witwa Twizere yagize ati”Iki kiraro kiraduhangayikishije kubera ko kimaze igihe cyarangritse ariko nticyakozwe urabona ko imodoka kuhanyura zikoreye ibicuruzwa ari ikibazo gikomeye, kandi n’umuntu yahavunikira, niyompamvu mukwiye kudukorera ubuvugizi bakagikora.”


Imodoka kuhaca ni ikibazo.

Undi muturage yagize ati“Ushobora kubona ko ari ikiraro gito ariko uzahagere imvura yaguye urebe uburyo amazi aba yabuze aho anyura akamanukira mu mirima kubera iki kiraro, turifuza ko ubuyobozi bwasana iki kiraro imodoka zikajya zihanyura ntampungenge.”


Ubuyobozi budufashe tubone ikiraro cyiza.

Si iki kirararo gusa kuko hari ni’kindi kiraro gihuza imidugudu itatu arıyo, Rugeyo, Kiroba na Kabaya muri aka kagari ka Cyabagarura nacyo cyangiritse kugira ngo imodoka yambuke babanza gupangamo amabuye.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien, avuga ko bakomeje kubaka ibiraro bitandukanye muri uyu murenge wa Musanze ngo n’iki bazareba uburyo cyakorwa.


Nsengimana Claudien umuyobozi w’akarere ka Musanze.

Ati”Murabizi ko twagiye twubaka ibiraro bitandukanye muri uyu murenge wa Musanze na Nyange, aho naho tuzahagera turebe igikwiye gukorwa.”

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru