Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 September » RCS: Abana babana n’ababyeyi mu magororero bagomba guhabwa uburenganzira busesuye – read more
  • 15 September » Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, rirasaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka – read more
  • 15 September » APR FC yatsinze KMC igitego 1-0, yegukana umwanya wa 3 muri CECAFA KAGAME CUP – read more
  • 15 September » Marc Rubio yahuye na Netanyahu nyuma y’igitero kuri Qatar – read more
  • 15 September » Ikipe ya Man united ikomeje kugorwa n’ubuzima – read more

Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe

Friday 26 April 2024
    Yasomwe na

Nsabimana Ildephonse washinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’ababyeyi ba Uwacu Julienne, wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, yahanishijwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kane, ku itariki 25 Mata 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, rwahanishije igifungu cya burundu Nsabimana Ildephonse uzwi nka Ntabarimfasha, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntibarimfasha yari ayoboye igitero cy’abasirikare bagiye mu rugo rwo kwa Ndabarinze Faustin hanyuma bakica uyu Ndabarinze, bakabona n’uwari umugore we Mukakanyana Martine, wahigwaga aho yari yihishe, bakamwereka aho umurambo w’uwari umugabo we mbere yo kugenda bamukubita, bakaza kumwica bamukubise umwase mu mutwe nyuma, bakica n’umwana wabo, witwaga Umwari, umurambo bakawugeraka hejuru y’uyu wari umubyeyi we.

Gusa Nsabimana yiregura yahakanye kugira uruhare muri ibi yashinjwaha n’ubushinjacyaha, ko ahubwo yagiye kwa Ndabarinze agiye kubaburira, kugira ngo batabica, ngo yarabitumwe n’umubyeyi we, kandi ko uyu Ndabarinze yari yarahaye iwabo inka. Ibi bikaba byarashimangiwe n’uwamwunganiraga, aho yemeje ko uwo yunganira inkiko Gacaca zamugize umwere, bityo ko nta mpamvu yo gukomeza gukurikirana Nsabimana kuri iki cyaha, nta nuwakijuririye.

Icyakora ibi urukiko rwabitesheje agaciro, ruha agaciro imvugo y’ubushinjacyaha, rwemeza ko ntakigaragara ko Nsabimana yagiye kwa Ndabarinze agiye kubaburira, kuko nta gikorwa kibigaragaza, ko habe nuwo yaba yararokoye byibuze. Urukiko rwemeza ko ariwe wayoboye iki gitero cyagiye kwica kwa Ndabarinze.

Urukiko rwemeza ko Nsabimana ariwe wagiye urangira abari muri kino gitero aho abo mu muryango wa Ndababarinze bari bihishe kandi ko iyo adakora iki gikorwa, urukiko rubona ko ubu bwicanyi butari kuba.

Iby’uko inkiko Gacaca zagize umwere Nsabimana, urukiko narwo ibi rwabitesheje agaciro, ruvugako rwabajije muri MINIBUMWE, iyi akaba ari Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, ngo rusanga nta rubanza rwo mu nkiko Gacaca uyu uregwa Nsabimana yaburanyemo, gusa ahubwo urukiko rushimangira ko inteko y’abaturage yashyize Nsabimana Ildephonse ku rutonde rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, ndetse aza no guhungira muri DRC.

Urukiko kandi rwavuze ko rwashingiye ku batangabuhanya bashinja Nsabimana Ildephonse mu iyicwa ry’abo mu muryango wa Ndabarinze Faustin barimo Uwacu Julienne, kandi rugaragaza ko atari ngombwa kumva abatangabuhamya bose batanzwe n’uyu uregwa aho yari yasabye ko urukiko rwajya kumva abatangabuhamya baho ashinjwa gukorera icyicyaha.

Urukiko rumukatira igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubufatanyaha mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru