Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abana 21 bo mu ishuri rya Wisdom school nibo bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ururimi rw’icyongereza rizabera i Dubai kuwa 17 Ukuboza 2021.
Abo bana bagiye kwitabira iryo rushanwa bavuga ko biteguye neza babifashijwemo n’abarimu babo ariyo mpamvu bifitiye icyizere cyo guhesha ishema u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Kimenyi Pacifique ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye Wisdom School, ishami rya Rubavu yagize ati "Ibyishimo ni byose, kandi tukaba dushimira umuyobozi wacu n’ababyeyi bacu babidufashijemo bakishyura amafaranga kuko amafaranga twishyuye ni menshi, nkaba niteguye kuzana itsinzi, kuko narize cyane nsoma n’ibitabo bitandukanye kuko dufite icyumba cy’isomero, niyo mpamvu ntatewe ubwoba n’abazungu, tugomba kuberekako n’abanyafurika dushoboye.
Ijombo nabwira abanyarwanda ni uko tugomba kuzana itsinzi tugahesha ishema igihugu cyacu."
Ndayisenga Karabo Kevine yiga mu mwaka wa 3, yagize ati "Ndishimye cyane kuba ngiye guhagararira u Rwanda, ngiye kuzana ishema ry’igihugu. Ndashishikariza abakobwa ko bagomba kwitinyuka, niba hari amarushanwa aje bakayajyamo kuko ntabwo bamenya aho azabageza."
Ababyeyi barerera muri Wisdom school nabo bavuga ko kuba abana babo bagiye mu marushanwa mpuzamahanga bivuze ikintu gikomeye.
Uwumuhoza Angelique ni umubyeyi urerera muri wisdom school, yagize ati "Bakimara kumpamagara kuri telephone babwira ko umwana wanjye yatsindiye kujya mu marushanwa mpuzamahanga byaranshimishije cyane, mbona ko wisdom school idutegurira abana neza, icyo nifuriza aba bana bose muri rusange ni ukuzana itsinzi."
Uyu mubyeyi akomeza avugako nk’ababyeyi bafatanije n’ubuyobozi bw’ikigo bahaye impamba ihagije abana babo ko bagomba kuzana itsinzi kuko ibyangombwa byose babihawe.
Karangwa Thimote nawe ni umubyeyi urerera muri iri shuri, yagize ati "Kuba abana bacu bagiye guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ni ishema ryacu kuko iyo umwana abona uburere n’uburezi kugeza ubwo umwaba ajya mu ruhando mpuzamahanga wumva nawe unezerewe, ubana ko ejo hazaza he ari heza kuko isi yabaye nk’umudugudu. Kuri twe tubonako ibyo perezida Paul Kagame yaharaniye yabigezeho kuko ni cyo yaharaniye ko u Rwanda rwagira ishema mu ruhando mpuzamahanga, umunyarwanda akahagera kandi yavuga nk’Umunyarwanda ijwi rye rikumvikana."
Umuyobozi w’ishuri rya Wisdom school, Nduwayesu Elia, avuga ko iryo shuri ari ryo ryonyine rigiye guhagararira igihugu muri ayo marushanwa, ashima kandi uruhare rw’ababyeyi bafatanyije kurera.
Yagize ati “Mu Rwanda hari amashuri menshi, kuba ari Wisdom School yararitswe mu marushanwa azabera i Dubaï ni yo mpamvu dushatse kubimenyesha Abanyarwanda bose ko hari ishuri rihagarariye u Rwanda i Dubai. Tuzahura n’ibihugu byinshi ariko muri Afurika ibihugu byatumiwe ni bine, aribyo u Rwanda, Ghana, Nigeria na Tanzania, ibindi bihugu ntaramenya neza ni iby’i Burayi, Azia na Amerika”.
Yakomeje avuga ko mu gutoranya amashuri aserukira ibihugu binyuranye muri ayo marushanwa bikorwa n’umuryango washyizweho ubishinzwe, uhuza amashuri ku rwego rw’isi, cyane cyane muri gahunda yo kureba uko abana barushaho kumenya ururimi rw’Icyongereza haba mu mivugire, mu gusobanura amagambo, uburyo asomwa n’uburyo yandikwa.
Abana 21 batoranijwe muri Wisdom school bakuwe mu wa 4 w’amashuri abanza kugeza mu wa 4 w’amashuri yisumbuye aho abakobwa ari 8 mu gihe abahungu ari 13, aho biteganijwe ko barahaguruka i kigali kuri uyu wa Gatatu, saa sita biteganijwe ko bazagaruka kuwa 19 saa kumi n’ebyiri za mugitondo, bakazaba bageze i kigali.
















